FERWAFA igiye gushinga ikigo cy’ubucuruzi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], bwemeje ko iri Shyirahamwe rigiye gushyiraho Ikigo cy’Ubucuruzi bushingiye kuri Siporo.

Ibi byavugiwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba FERWAFA, tariki ya 31 Gicurasi 2026.

Perezida w’iri Shyirahamwe, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko iki Kigo cy’Ubucuruzi bushingiye kuri Siporo, kizabafasha kwihaza mu mikoro mu myaka iri imbere.

Ati “Tugiye gushinga Kompanyi ya FERWAFA ishinzwe ubucuruzi kugira ngo mu minsi iri imbere FERWAFA izabashe kwihaza mu buryo bw’amafaranga.”

Uyu Muyobozi kandi, yanakomoje ku buryo mu minsi ishize iri Shyirahamwe ryahombye isoko ryo kwakira abantu muri Hoteli yabo kubera ko atari Ikigo cy’Ubucuruzi.

Ati “Twabuze amahirwe yo kwakira abashyitsi muri Hoteli yacu kuko FERWAFA Ntituri Kompanyi, ntidushobora gukoresha EBM.”

Shema yakomeje avuga ko uyu mushinga ari ikintu bari gushyiramo imbaraga kuko ko hari ibyabo bizana amafaranga biri kudindira.

Ati “Twaricaye turavuga ngo tuzashinge ikigo cy’imari cyitwa FERWAFA kizagenda cyaguka ariko mu bijyanye no gushora muri Siporo. Ntabwo tuzajya kubaka imihanda ariko Siporo tubamo, turayizi, hari byinshi twashoramo kandi bikunguka, twabikora.”

Nyuma yo gusobanurira abanyamuryango ba FERWAFA uko uyu mushinga uteye n’uko wizwe, bawakiranye yombi ndetse basaba ko washyirwa mu bikorwa vuba bishoboka.

Uretse uyu mushinga kandi, mu minsi ishize havuzwe indi iri Shyirahamwe rifite irimo uwo gushinga Ikigo cyaryo cy’Itangazamakuru nacyo kizinjiza amafaranga.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze uburyo bagiye gushinga Ikigo cy’Ubucuruzi
Abanyamuryango bahise bakirana yombi uyu mushinga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *