FDA yafunze izindi nganda 27 zirimo izikora inzoga abaturage bise “ibyuma”

Mu nganda zahagaritsw eharimo Speranza Group Ltd

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, (Rwanda FDA) cyahagaritse izindi nganda 27 zenga inzoga “kivuga ko zitujuje ubuziranenge”, zikaba zikurikira izindi zahagaritswe ku Cyumweru no ku wa Mbere.

Leta ikomeje guhangana n’ikorwa n’ikwirakwira ry’inzoga zigira ingaruka ku buzima bw’abantu, aho nyuma yo guca inzoga z’inkorano zikorwa mu bitoki n’ibindi bavangamo bikangiza ubuzima bw’abantu, ubu hatahiwe inganda zikora ibisindisha abaturage bahimbye “ibyuma”.

Mu nganda zafunzwe harimo izizwi ku isoko nk’urwitwa Speranza Group Ltd, Gisagara Agro-Business Industries Ltd n’izindi.

FDA ivuga koi zo nganda zafunzwe “mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.”

Abakora, abatumiza, abageza ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange, babwiwe ko FDA “ikuyeho impushya zose zari zarahawe ziriya nganda zo gukora ibyo binyobwa.”

Rwanda FDA yategetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izo 27 zavuzwe n’izindi zafunzwe mbere yazo, guhita zikura ku isoko ibinyobwa zikora ibyavuzwe mu itangazo n’ibitavuzwe, zikimara kubona itangazo.

Ba nyiri izo nganda basabwe guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye, no gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye igihe itangazo ryasohokeye.

Itangazo rivuga ko “Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa biri ku Mugereka wa III, bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora uhereye igihe itangazo ryasohokeye.”

Rwanda FDA yasabye abanywa ibi binyobwa biri ku Mugereka wa III kubihagarika.

Menya inganda zahagaritswe

Share This Article