Mu mukino wabimburiye indi mu irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, Vipers SC yatsinze FC Garde Républicaine ibitego 3-0.
Uyu mukino wo mu itsinda A, wabaye Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.
Vipers SC yegukanye igikombe cya Shampiyona muri Uganda mu mwaka w’imikino 2025-26, ntabwo yigeze igorwa na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.
Ku munota wa 17 w’umukino, Farouk Miya yari afunguye amazamu ku mupira uteretse yatereye kure maze uruhukira mu rushundura.
Ntabwo byatinze kuko Miya yongeye gusetsa inshundura ku munota wa 38 maze Abanya-Uganda bari muri Stade Amahoro, bongera kwinaga ibicu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Abdu Watambala yatsindiye Vipers SC igitego cya Gatatu yatsinze ku munota wa 45+2.
FC Garde Républicaine ikinamo Umunyarwanda, Sibomana Patrick ‘Papy’, benshi bavugaga ko bitaza kuyorohera ariko uko yakinnye igice cya mbere, batandukanye n’uko yakinnye icya kabiri.
Ubwo amakipe yombi yagarukaga gukina igice cya kabiri, abanya-Djibouti bagiye bagerageza gutera amashoti ya kure ariko agaca ku ruhande.
Farouk Miya na bagenzi be bari bafite inyota yo kubona ibindi bitego ariko ikipe bahanganaga yari yakosoye amakosa yakoze mu gice cya mbere.
Abanya-Uganda bakomeje gucunga ibitego byabo, iminota 90 y’umukino irangira babonye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-0.
Saa Moya z’ijoro, hateganyijwe Undi mukino wo muri iri tainda, uza guhuza APR FC na Gor Mahia yo muri Kenya.
Ku munsi w’ejo hateganyijwe imikino ibiri yo mu itsinda B, izabera kuri Kigali Pelé Stadium.





UMUSEKE.RW
