Intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye i Kampala mu nama ya 12 ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho y’ibihugu byombi mu rwego rwo kuganira no kongera imbaraga mu bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata, Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Teta Gisa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu gihe uruhande rwa Uganda ruyobowe na Ambasaderi Richard Kabonero, ushinzwe ubufatanye bushingiye ku bukungu mu Karere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yavuze ko muri iyi nama abayobozi b’impande zombi bongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo umutekano n’ingabo, ubucuruzi, iterambere ry’ibikorwaremezo, urujya n’uruza rw’abantu uburezi, no guhugurana.
Impande zombi zemeranyije ku gukemura ibibazo bikibangamira ubucuruzi, no guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda, ubwubatsi n’ubukerarugendo.
Iyi nama yanasuzumye imishinga mishya ihuriweho n’ibihugu byombi, ndetse irebe n’uko imyanzuro yafashwe mu nama zabanje yashyizwe mu bikorwa.
U Rwanda na Uganda bisanganywe umubano ukomeye umaze imyaka myinshi mu nzego zirimo umutekano, ubucuruzi na dipolomasi. Wigeze kuzamo agatotsi mu 2020 gusa nyuma uzakuzahuka binyuze mu biganiro n’ingendo zakozwe n’intumwa z’ibihugu byombi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
