Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( FARDC) cyatangaje ko abasirikare bacyo bakuru babiri barimo Lieutenant-General Mutombo Katalayi Tiende Joseph, wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Lieutenant-General Likulia Bakumi Lucien René wari Umugenzuzi Mukuru bapfiriye mu mpanuka y’indege.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 25 Nzeri 2026 ibera mu gace ka Kenge mu Ntara ya Kwango, ubwo yerekezaga i Kinshasa itwaye abantu barimo abasirikare bakuru, Abofisiye ndetse n’abasivili batandukanye.
Urwego rushinzwe indege muri Congo rwatangaje ko iyi ndege yari itwaye abantu 16, barimo abakozi bane bayo, yakoze impanuka ahagana saa Saba n’iminota 14 i Kenge, ubwo yari mu nzira ivuye i Kikwit yerekeza i Kinshasa. Abantu bose 16 bari bayirimo nta n’umwe warokotse.
Ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka.
Perezida Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC yavuze ko yababajwe n’iyi mpanuka ndetse yanategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse bakamenya icyateye iyi mpanuka.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

