Kayonza- Uyu mwaka urasiga babonye uruganda rukora ‘Azote’

Inzu yagenewe kuzashyirwamo imashini izabika intanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya  umwuka (azote)  yifashishwa mu kubungabunga intanga , igeze ku musozo ku buryo mu Kuboza uyu mwaka izaba yarangiye.

Azote ikoreshwa mu kubungabunga intanga bituma zigumana ubuziranenge n’ubushobozi bwo kuba zaterwa inka mu gihe runaka.

Rukazubakwa muri gahunda ya Leta y’umushinga wa RDDP2 witezweho gufasha aborozi kongera umukamo.

Ni uruganda ruje rusanga izindi ebyiri ziri mu Rwanda harimo uruganda rw’umwuka ( Azote)  ruri mu Rubirizi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’uruganda ruri i Huye.

Uru ruganda rwa Azote ruri kubakwa mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Rusera.

Rwubatswe ku gice cya hegitari, rukaba rugizwe  n’inzu yagenewe kubika azote, amacumbi y’abakozi, inzu zagenewe imashini zitanga umuriro ndetse n’igipangu.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, aheruka kubwira itangazamakuru ko imirimo yo kurwubaka igeze ku musozo, izarangira uyu mwaka

Ati “Kubaka uruganda rwo kubika intanga  ruzafasha akarere kacu ndetse n’utu turere duturanyi,rugeze hafi 70% rushyirwa mu bikorwa .Tukabona bizadufasha cyane kuko byasabaga tugomba kujya ISAR ( ‘ Rwanda Agricultural Research Institute) , cyangwa tukajya I Kigali .

Akomeza ati “ Biri buze kutworohera kandi urabona ko ruri kugana ku musozo, iyo turebye ibikorwa byo kubaka biri kugana ku musozo, imashini kuzazina no kuzishyiramo, tubona ko bizarangirana n’ukwezi kwa cumi na biri k’uyu mwaka. Kikaba ari igikorwa twizeye ko kizazana impinduka zikomeye ku bworozi, uburyo tuza gutangira kugira inka noneho z’icyororo ubona ko atari ugushakisha.”

Biteganyijwe ko uru ruganda rwa azote ruzuzura rutwaye miliyari 1,4 Frw. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora litiro 45 za Azote ku isaha.

Imibare yo mu 2024/2025  itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko inka zatewe intanga  117,105 .

MINAGRI  ivuga ko Azote  yafashije gutunganya no kubika  intanga Litiro  175,170 . Izakwirakwije hirya no hino mu gihugu  zo zari 167,440 .

Uruganda rwa Azote rwa Rubona rwatunganyije litiro 111,100. Ni mu gihe rwakwirakwije hirya no hino litiro 103,917 mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ni mu gihe urwa satasiyo ya Rubirizi rwo  rwatunganyije litiro 64,070 ,  rukwirakwiza litiro  63,523  mu turere two mu ntara y’Iburasirazuba , mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali.

Mu ruganda imbere ahatunganyirizwa azote ibikwamo intanga
Inzu zagenewe aho kubika imashini

UMUSEKE.RW                   

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *