Polisi yacakiye 10 bakekwaho kwiba Sima ikamyo

10 Bakekwaho ubujura bwa sima ku ikamyo bafashwe

Abantu 10 bakekwaho ibikorwa byo kwiba  sima imifuka 700 imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo, SINO TRUCK,  yari yakoze impanuka mu Murenge wa Kanyinya.

Ni impanuka yabaye ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo iyi modoka yavaga mu ntara y ‘Amajyaruguru , iza mu Mujyi wa Kigali .

Amakuru avuga ko ubwo  iyo modoka yari igeze mu Murenge wa kanyinya mu Kagali ka Nzove, mu Mudugudu wa Rutagara I, umushoferi yananiwe gukata imodoka irenga umuhanda, umushoferi bimuviramo gukomereka.

Ibyo bikiba yahise ajyanwa kwitabwaho ku Bitaro bya CHUK  mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellaris Gahonzire, yihanangirije abantu bagaragaza umuco kwiba imodoka mu gihe zakoze impanuka.

Ati “Polisi irihaniza bamwe mu baturage bajya ahabaye impanuka aho gutabara abakomeretse ahubwo bakiba.Bimaze kugaragara ko mubice bitandukanye by’igihigu iyo imodoka ikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage usanga bihutira kujya kwiba ibintu biri muri izo modoka.

Ku modoka nini zitwara imizigo ho biba cyane  kuko usanga ziba zipakiye ibinyobwa, ibiribwa, cyangwa n’ibintu bifite agaciro, iyo zikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage aho gutabara ahubwo batangira kwiba ibyo izo modoka zikoreye.”

Polisi ivuga ko kuri iyi mpanuka yabereye muri Kinyinya, bamwe  mu baturage bageze ahabereye impanuka baranzwe n’ubunyangamugayo  buke birara mu mifuka ya sima barayiba ndetse bamwe batangira no kuyigurisha.

CIP Gahonzire ati “ Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya ikimenya ayo makuru yahise ijya ahabereye iyo mpanuka uwakomeretse ajyanwa kwa muganga hata hatangira ibikorwa byo gufata abajura bibye sima.”

Yakomeje ati “Mu bikorwa byo gufata abo bajura ndetse no kugaruza isima yibwe,  hamaze kugaruzwa imifuka 84 y’isima, hafatwa abakekwaho ubwo bujua 10.”

Polisi ivuga ko aba bafashwe  bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanyinya iperereza n’ibikorwa byo gufata abandi rirakomeje.

Ikamyo yari itwaye imifuka 700 ariko abaturage barayiba

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *