UCI yageneye ishimwe Umujyi wa Kigali

Nyuma yo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi [UCI], yageneye igihembo Umujyi wa Kigali wayakiriye neza.

Iki gihembo cyatangiwe i Athènes mu Bugereki tariki 10-11 Gicurasi 2026, mu nama mpuzamahanga ya “UCI Mobility & Bike City” yarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, Rwego Ngarambe ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson.

Iki gihembo kizwi nka ‘UCI Bike City City’, cyagenewe Umujyi wa Kigali nyuma yo kwakira neza Shampiyona y’Isi yo Gusiganwa ku Magare yakinwe tariki kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025.

Iki kirango ‘UCI Bike City’ gihabwa imijyi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mitegurire y’iri rushanwa ndetse n’imigenderanire inoze.

Muri iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, hagaragaye intambwe ikomeye imaze guterwa mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku rwego rw’lsi n’ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali mu kwakira amarushanwa ya siporo yo ku rwego mpuzamahanga.

UCI yageneye ishimwe Umujyi wa Kigali ku bwo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025
Ni igihembo kigenerwa Imijyi yakiriye neza amarushanwa ya UCI
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Perezida wa FERWACY
U Rwanda rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali mu mwaka ushize

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *