Amasasu yaturutse i Burundi yishe abarobyi bo mu Rwanda

Mu karere ka Bugesera ni mu ibara ritukura cyane

Amakuru agera ku kinyamakuru UMUSEKE aravuga ko ingabo z’u Burundi zarasiye abarobyi babiri bo mu Rwanda mu kiyaga cya Cyohoha, mu Karere ka Bugesera.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 15 Mata 2026.

Amakuru avuga ko ahavuzwe haruguru mu kiyaga cya Cyohoha humvikanye amasasu yahitanye abo barobyi mu masaha ya kare mu gitondo.

Abo barobyi bivugwa ko barashwe n’ingabo z’u Burundi ni Ntegirizazejo Evariste w’imyaka 33 y’amavuko, na Sibomana Samuel w’imyaka 20 y’amavuko.

Aba bombi boherejwe ku kigo nderabuzima cya Nyarugenge bahita bahabwa ‘transfer’ ibajyana ku bitaro bya ADEPR Nyamata, ariko baza gupfa.

UMUSEKE ufite amakuru ko hakomeretse abandi bantu batatu barimo n’umugore nk’uko umwe mu bantu bizewe yabidutangarije.

Ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku mugaragaro kimwe n’icyo mu Rwanda kuri biriya byabaye.

Si ubwa mbere igisirikare cy’u Burundi kirashe abarobyi bo mu Rwanda, kuko no muri Gicurasi 2020 na byo igikorwa nk’iki cyabereye mu kiyaga cya Rweru.

UMUSEKE.RW

Share This Article