Ikoranabuhanga rya ‘AWS Outposts’ rigiye gutangizwa mu Rwanda

Ikigo Amazon Web Services (AWS) cyatangaje ko kigiye gutangiza serivisi y’ikoranabuhanga ya AWS Outposts mu Rwanda, mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no kongera ubushobozi bwo gutunganya no kubika amakuru.

Iri koranabuhanga rizajya rishyirwa mu bigo bibika amakuru no ku mbuga z’ibigo yaba ibyikorera n’ibya leta mu rwego rwo guhuza amakuru.

Iyi serivisi iri mu bwoko bwiswe ‘hybrid cloud’, aho ibigo bishobora kubaka no gukoresha porogaramu ibifasha kubika amakuru by’igihe kirambye.

Jyoti Ball, umuyobozi wa AWS muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yavuze ko iyi gahunda igamije kubika no gutuganya amakuru mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bakoresha serivisi basaba gutunganya amakuru byihuse no kuyabika mu gihugu imbere bazabona inyungu muri AWS Outposts, kuko izafasha kunoza serivisi no kongera ubushobozi bwo gukura mu bikorwa byabo.”

Yongeyeho ko iyi serivisi izagira uruhare mu kurinda amakuru, cyane cyane mu nzego zisabwa kubahiriza amategeko akomeye ajyanye n’imicungire y’amakuru.

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Antoine Sebera, yagaragaje ko ikoranabuhanga rya ‘AWS Outposts’ rizafasha mu kongera ubuziranenge bwa serivisi z’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyi gahunda izafasha guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga zigera kuri bose, yaba mu mijyi cyangwa no mu byaro, mu gihe hubahirizwa amabwiriza agenga kurinda amakuru.”

Usibye kubika amakuru, iri korananabuhanga rishobora kugira uruhare mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, ririmo ubwenge buhangano (AI).

 

UMUSEKE.RW

Share This Article