Barasaba kubafasha hakamenyekana aho Abatutsi biciwe kuri bariyeri yo kwa Bonaventure baherereye ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Nyamasheke: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu murenge wa Shangi barasaba buri wese uzi amakuru kubafasha kugira ngo hamenyekane aho Abatutsi biciwe kuri bariyeri y’umugabo bitaga Bonaventure no mu bindi bice bitandukanye bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Byagarutsweho kuri uyu wa 30 Mata 2026 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Habimana Emmanuel yarokokeye i Shangi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Bonaventure wari Mwarimu mu mashuri abanza ari we watangije ubwicanyi bw’Abatutsi ahahoze ari muri Komini Gafunzo ku matariki ya 9 – 10 Mata, 1994.
Ati “Hano ni mu masanganzira, impamvu bariyeri iri hano kwari ugutangira Abatutsi baturukaga mu gice cya Mwito, mu Kivogo, Shangi, Nyamugari na Gabiro, bashaka guhungira i Shangi.”
Yakomeje avuga ko abicirwaga kuri iyi bariyeri yari ku irembo kwa Bonavanture bose bahageraga bashaka guhungira kuri Kiliziya ya Shangi.
Ati “Hano hiciwe abantu benshi barimo n’abo mu muryango wange uwahungaga ashaka kugera i Shangi yahingukaga hano bakaba baramubonye, abicanyi bose kuri iyi bariyeri bagenderaga mu kwaha kwa Bonaventure bateraniye aha.”
Habimana Emmanuel yakomeje avuga ko bababajwe n’uko mu bantu bose bo mu bice bitandukanye biciwe kuri iyo bariyeri, kuri ubu imibiri 4 yonyine ariyo babonye, basaba buri wese uzi amakuru y’aho indi iri kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Tubabazwa no kubona imibiri ine yonyine ariyo twabonye haraguye abantu benshi. Turasaba abazi amakuru bose kudufasha tukamenya abantu bacu bose baguye hano ahantu baherereye hirya no hino kugira ngo na bo tubashyingure mu cyubahiro.”
Amakuru avuga ko Bonaventure yahunze n’umuryango we kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho aherereye, cyangwa niba yaba akiriho, hagarutse umwana we umwe.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 4 y’abo bantu biciwe kuri bariyeri yo kwa Bonavanture mu murenge wa Shangi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gashirabwoba ruruhukiyemo imibiri 20,208 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Hanashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Shangi, no ku cyobo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kiswe “Croix Rouge” cyajugunywagamo Abatutsi bamaze kwicwa.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Shangi ruruhukiyemo imibiri 17,939 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE
