Nyanza: Umugabo yagiye gutema amasaka bahamukura yapfuye

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Umugabo wo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yagiye gutema amasaka mu gishanga cya Mwogo, baza kuhamukura yapfuye.

Kiriya gishanga kiri ku ruhande rw’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga nyakwigendera yitwa MUNYABAGISHA Eugene w’imyaka 53, yari atuye mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Kabirizi, mu mudugudu wa Cyahafi.

Yazindutse agiye gutema amasaka mu kibaya cya Mwogo ku ruhande rwa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza, yambutse umugende urimo amazi agwamo anapfiramo.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko umurambo wa nyakwigendera wabonywe bwa mbere n’abantu barimo bahira ubwatsi mu gishanga.

Nyakwigendera asize umugore n’abana batanu, amakuru avuga ko yari afite uburwayi bwo kugwa hasi.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article