Utinya Ebola? Hano hari amakuru yagufasha gusobanukirwa no kuyirinda

Ebola ni indwara mbi ikunze kwibasira DRC. Ifoto: STAT News

Inyandiko iri hano twifashishije amakuru twasangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ku kumenya no kwirinda indwara ya EBOLA ikomeje kwica abatari bake muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakuru arimo hano yagufasha gusobanukirwa neza EBOLA, uko yandura, ibimenyetso n’uburyo bwo kwirinda, n’icyo usabwa nk’Umuturarwanda.

U Rwanda rukomeje gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola cyatangajwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda. Ubwoko bwa Virusi ya Ebola yabonetse mu karere bwahawe izina rya “Bundibugyo”, ikaba kandi yashyizwe mu cyiciro cy’icyorezo kireba Isi yose nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Kugeza ubu nta muntu urwaye indwara ya Ebola uraboneka mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukomeza ubwirinzi, u Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gupima no kugenzura urujya n’uruza ku mipaka iruhuza na Kongo. Amatsinda y’abaganga ariteguye, ndetse n’uburyo bwo kugenzura ibyorezo bwashyizwemo imbaraga. Minisiteri y’Ubuzima irakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa hagamijwe kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda.

Ebola ni iki?

Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola. Ubwoko bwa Virusi ya Ebola bwabonetse mu karere bwitwa “Bundibugyo”.

Ubusanzwe virusi ya Ebola yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara, ariko tukayikwirakwiza.

Indwara ya Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impala, isha, inguge (ingagi, inkende, ibitera, n’izindi…).

Indwara ya Ebola, irandura cyane ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% – 90% by’abayirwaye. Tekereza ko abantu babiri barwaye umwe ashobora guhita apfa, cyangwa mu bantu 10 barwaye abantu 9 bagapfa hakarokoka umuntu umwe gusa!

Ni ibihe bimenyetso by’indwara ya Ebola?

Umuntu wese wanduye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21. Ibindi bimenyetso ni ibi bikurikira:

Kugira umuriro mwinshi,

Kubabara umutwe,

Guhitwa cyane kandi kenshi,

Kubabara imikaya no mu ngingo,

Kuruka, kubabara mu nda no mu muhogo,

Gutukura amaso,

Gucika intege no kuribwa mu ngingo,

Gusesa ibiheri ku mubiri,

Kuva amaraso ahari umwenge hose.

Ebola yandura ite?

Umuntu ashobora kwandura Ebola igihe:

Akoze ku maraso n’andi matembabuzi yose y’umuntu urwaye Ebola, uwishwe na Ebola, cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamanswa irwaye cyangwa yishwe na Ebola. Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, umusarane, amashereka, amasohoro n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore.

Akoze ku bintu cyangwa ahantu hagiye amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola igihe bitasukuwe cyangwa hatasukuwe neza mu buryo bukwiye.

Akoze ku murambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola atarabihuguriwe kandi atambaye imyambaro imurinda.

Yita ku murwayi wa Ebola, amuvura, amusukura cyangwa ashyingura umurambo w’uwishwe na Ebola atambaye ibikoresho byabugenewe bimukingira.

Icyitonderwa: Umuntu wanduye indwara ya Ebola atangira kwanduza abandi igihe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi cyane cyane umuriro.

Mbere y’uko agaragaza ibimenyetso, ntaba yanduza.

Indwara ya Ebola iravurwa igakira?

Iyo indwara ya Ebola igaragaye hakiri kare, umurwayi akihutira kugera kwa muganga, aba afite amahirwe menshi yo gukurikiranwa agakira.

Abaturage basabwa iki?

  1. Kugira isuku y’aho batuye no gukaraba intoki neza kandi kenshi kuko ari uburyo bw’ingenzi mu gukumira no kurwanya indwara ya Ebola n’izindi ndwara zose ziterwa n’isuku nke.
  1. Gusobanukirwa indwara ya Ebola (kumenya ibimenyetso byayo, uko yandura n’uko bayirinda.)
  1. Kwihutira kwiha akato iyo umuntu yikekaho kuba yanduye Ebola.
  2. Kwihutira kumenyesha umujyanama w’ubuzima cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi igihe cyose hari ugaragaje ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru.
  1. Kwirinda gukora ku muntu ufite umuriro kandi akekwaho Ebola
  2. Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu duce turimo icyorezo cya Ebola
  3. Kwirinda gukora ku murambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola
  4. Kwirinda gukora ku nyamanswa zo mu ishyamba zipfushije
  5. Gutanga amakuru hakiri kare ku wakekwa cyangwa akagira uburwayi budasanzwe, uhamagara kuri 114 cyangwa ivuriro rikwegereye.

Iyi nkuru twayikuye mu nyandiko ndende RBC yadusangije ijyanye n’amakuru ku ndwara ya EBOLA.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *