Madamu Jeannette Kagame ku wa 30 Gicurasi 2026, yafunguye ku mugaragaro ‘ Ntarama Genocide Memorial Gallery’ , Inzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira Indabo ku mva ndetse no kunamira Abatutsi barenga 5000 bazize Jenoside, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Iyi nzu y’amateka yubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu, Ikigo Liquid Intelligent Technologies Rwanda ndetse na Imbuto Foundation , nk’umusanzu uzafasha mu kubika, kubungabunga no kwigisha amateka ya Jenoside no kurinda ko izongera kubaho ukundi.
Hashyizwemo ibimenyetso by’amateka bitandukanye bigaragaza imibanire myiza y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, uko Jenoside yateguwe kugera ikozwe guhera mu 1959 kugera mu 1994 itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Hari kandi ikigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera. Harimo n’ikigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.
Urwibutso rwa Ntarama rubaye urwa gatatu rugize inzu ndangamateka nyuma y’urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, urwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,MINUBUMWE iteganya gushyira inzu y’amateka nk’iyi ku rwibutso rwa Nyange .
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro, Madamu Jeannette Kagame, yashimangiye akamaro ko kubungabunga amateka no kwiyemeza ko urwibutso rw’abazize jenoside rukomeza kuba isoko y’amasomo , gutekereza ku byabaye, no kwiyemeza gukumira jenoside ndetse no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso ndangamurage esheshatu zibitse amateka ya jenoside mu Rwanda . Abantu barenga 5.000 biciwe hano mu cyahoze ari Kiliziya gatolika ya Ntarama.




UMUSEKE.RW
