Hasohotse raporo ya muganga ku buzima bwa Trump

Perezida Trump ari hafi kuzuza imyaka 80 y'amavuko.

Umuganga bwite wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump witwa Dr Sean Barbabella yatangaje ko uyu muyobozi ubura igihe gito ngo yuzuze imyaka 80 afite ubuzima bwiza n’ubwo bwose yabyibushye cyane.

Uyu muganga yatangaje ibi nyuma y’isuzuma riheruka yamukoreye, rikaba irya gatatu ribaye kuva yasubira ku butegetsi mu mwaka wa 2025.

Kugeza ubu, Trump niwe muyobozi wa Amerika wa kabiri ukuze kuri uru rwego kuko mu Kamena, 2026 azaba afite imyaka 80 mu gihe uwo yasimbuye Joe Biden we ubu afite imyaka 83.

Nubwo ubuzima bwe bivugwa ko bumeze neza, ku rundi ruhande abaganga bavuga ko afite ibilo byinshi bityo agasabwa kongera sipiro.

Mu gihe gito amaze atangiye iyi manda, Trump yiyongereyeho ibilo 14.

Raporo y’impapuro eshatu yanditswe na Dr. Sean Barbabella, yagaragaje ibyavuye mu isuzuma ryakorewe Trump muri iki cyumweru ku bitaro bya gisirikare bya Walter Reed National Military Medical Center.

Iyo raporo ivuga ko Trump afite “umutima ukora neza, ibihaha, ubwonko ndetse n’umubiri muri rusange nabyo bimeze neza”, kandi ko “ashoboye  gusohoza neza inshingano zose za Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.”

Yakorewe ibizamini byinshi by’umubiri n’iby’ubwenge, birimo gusuzuma umutima hakoreshejwe echocardiogram, kureba imiyoboro y’amaraso yo mu ijosi, gusuzuma ibihaha n’amaso, ibizamini byo kureba niba afite ibibazo by’agahinda gakabije cyangwa ihungabana, ndetse n’ibizamini by’amaraso.

Raporo igaragaza ko Trump areshya na metero 1 na sentimetero 90, akagira ibilo 108, ibi bikaba bivuze ko yiyongereyeho ibiro 14 ugereranyije n’isuzuma ryakoze muri Mata, 2025.

Ibi bituma igipimo cye cya BMI (Body Mass Index) kigera kuri 29.7, hafi cyane y’icyiciro cy’umubyibuho ukabije (obesity), gitangira kuri 30.

Dr. Barbabella yavuze ko Perezida yahawe inama zijyanye n’imirire myiza, imyitozo ngororamubiri ndetse no gukomeza kugabanya ibiro.

Ikindi cyagaragaye ni uko imyaka y’umutima wa Trump (cardiac age) iri munsi y’imyaka ye nyakuri ho imyaka 14.

Muganga Barbabella yagize ati: “Gahunda ye ya buri munsi irimo inama zikomeye, ibikorwa byinshi ahuriramo n’abaturage ndetse n’imyitozo ngororamubiri isanzwe, bikomeje gufasha ubuzima bwe muri rusange.”

Imiti Perezida Trump akoresha

Trump afata imiti ibiri, Rosuvastatin na Ezetimibe, mu kuvura ikibazo cy’amavuta menshi mu maraso (cholesterol).

Afata kandi aspirin buri munsi kugira ngo agabanye ibyago byo kurwara indwara z’umutima cyangwa guhagarara kw’amaraso mu bwonko.

Muganga we yavuze ko aspirin ishobora gusobanura impamvu Trump akunze kugaragara afite ibisebe cyangwa ibimenyetso by’inkomere ku biganza, kuko biterwa ahanini no gusuhuzanya n’abantu benshi no kuba uwo muti woroshya itembera ry’amaraso.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Wall Street Journal muri Mutarama, Trump yagize ati: “Bavuga ko aspirin ifasha gutuma amaraso atipfundika cyane, kandi sinshaka ko amaraso aremereye anyura mu mutima wanjye.”

Raporo yanagaragaje ko igice cyo hasi cy’amaguru ye kitabyimbirwa cyane ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

Ibi ariko ngo bifitanye isano n’indwara yitwa Chronic Venous Insufficiency, ituma amaraso adasubira neza mu mutima kubera imikorere mibi y’udutsi two mu maguru.

Nanone kandi, raporo ivuga ko amatwi ya Trump ameze neza, usibye inkovu iri ku gutwi kw’iburyo yatewe n’isasu ryamukomerekeje ubwo hari uwageragezaga kumwivugana i Butler muri Leta ya Pennsylvania muri Nyakanga 2024.

Impungenge ku mikorere y’ubwenge bwa Trump

Ubuzima bwo mu mutwe n’ubushobozi bwo gutekereza bwa Perezida Trump bikomeje kugibwaho impaka uko agenda yegereza imyaka 80, cyane cyane nyuma y’uko uwahoze ari Perezida Joe Biden na we yari yarahuye n’ibibazo by’ibihuha bivuga ko gusaza byamugizeho ingaruka.

Ubushakashatsi bwakozwe na The Washington Post, ABC News na Ipsos muri uku kwezi bwerekanye ko 59% by’Abanyamerika bavuga ko batemera ko Trump afite ubushobozi bwo gutekereza bumufasha kuyobora neza igihugu, naho 55% bakavuga ko ubuzima bwe bw’umubiri budakomeye bihagije.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na YouGov ku bufatanye na The Economist muri Mata bwagaragaje ko 48% by’Abanyamerika batekereza ko Trump ashaje cyane ku buryo yakomeza kuyobora Amerika.

Naho ubushakashatsi bwa Reuters na Ipsos bwakozwe muri Gashyantare bwagaragaje ko 61% by’Abanyamerika babona ko imyitwarire ya Trump igenda ihinduka uko agenda asaza.

Nk’uko byagenze mu myaka yashize, raporo ivuga ko Trump yabonye amanota 30 kuri 30 mu kizamini cya Montreal Cognitive Assessment (MoCA), gikoreshwa mu gusuzuma ibibazo byo kwibuka cyangwa ibindi bibazo by’ubwenge.

Nubwo Trump yemeye gutangaza amakuru ajyanye n’ubuzima bwe nyuma yo kubyanga mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2024, yakomeje kutavuga byinshi kuri iyo ngingo.

Ubushakashatsi bwa Axios-Ipsos bwakozwe mu 2025 bwagaragaje ko abarenga 70% by’Abanyamerika bemera ko abanyapolitiki benshi batavuga ukuri ku bijyanye n’ubuzima bwabo.

Nubwo amategeko ya Amerika adategeka Perezida gutangaza dosiye ze z’ubuvuzi, bimaze kuba umuco ko abayobozi b’igihugu badasangiza abaturage amakuru y’ingenzi ku buzima bwabo.

Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko hafi bitatu bya kane by’Abanyamerika bashyigikiye ko ibi byajya ‘biba itegeko’ kuri Perezida uri ku butegetsi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *