U  Rwanda dufite ni uru kandi nta heza haruta umuntu –  Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukomeza kwimana u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye , igihugu cyongeye kwiyubaka, asaba urubyiruko gukomeza gusigasira ibyagezweho, bitandukanya n’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano ry’umwaka wa 2026, rifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, Twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko  ko iri atari ihuriro gusa ahubwo ari umwanya wo kwibuka, kuzirikana abari urubyiruko bishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavutswa ubusore n’ubukumi bwabo ndetse bakicwa batageze ku nzozi zabo bari bafite.”

Ati “ Uyu munsi ntabwo twibuka amateka mabi twanyuzemo, ahubwo twongera no kwiyibutsa igihango dufitanye cyo kurinda ubumwe bwacu, no gukomeza kubaka u Rwanda twifuza.”

Yakomeje ati “Umwanya nk’uyu kandi twongera gutekereza ku nshingano dufite twese nk’Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko. Tukongera gusubira mu mateka yacu kuko gusenyuka ku Rwanda n’ubunyarwanda bifite amateka yabyo akomeye tugomba guhora tuganiraho nk’umusingi wo kubakiraho. “

Yavuze ko  hashize imyaka 32  u Rwanda rutangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda buri munyarwanda wese yifuza, asaba urubyiruko kurwanya ikintu cyose cyaza gishaka gusenya ibyagezweho.

Ati “Hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe,ni nayo myaka ishize dutangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda rutubereye, buri munyarwanda wese akwiye kwishimira kubamo.”

Yakomeje ati “ Mu mvugo z’abato njya numva mwibaza ng oni gute twisanze aha hantu ? ndagira ngo munongereho ngo ni gute twava aha hantu ? Ni gute abakibona mu ndorerwamo y’amoko bava ikuzimu bakajya ibuntu. Ni uruhe rukingo rwafasha abato bakibyiruka nka mwe  ngo mwirinde ariko munirinde iyo ngengabitekerezo isenya ntizabagereho.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guhora bazirikana ko u Rwanda ari urwabo bityo bakwiye kugira uruhare mu gukomeza kurwubaka.

Ati ‘Mu izina ry’abakuru, twongeye kubasezeranya ko uyu munsi turiho kandi tuzakomeza kwimana u Rwanda. Mwebwe abana bacu, muzaba heza,icyo ni igihango dufitanye n’igihugu cyacu, mujye muzirikana ko u Rwanda dufite ari uru kandi nta heza haruta umuntu .Nta rwitwazo rundi, twubake u Rwanda twifuza nkuko ya ndirimbo ivuga ko tuzarwubaka ,tukarugira Paradizo.”

Ihuriro ry’Urubyiruko “Igihango cy’Urungano” ni igikorwa ngarukamwaka ngari cy’urubyiruko gitegurwa mu rwego rwo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruganirizwa ku mateka y’u Rwanda n’umukoro rufite mu kubaka ejo hazaza.

Ni umwanya kandi  wo gusuzumira hamwe amateka y’igihugu, guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse no kongera guhuza imbaraga mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Urubyiruko rusanga 2000 ni rwo rwitabiriye iki gikorwa
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’urubyiruko

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *