Nyuma yo gutsinda Arsenal, i Paris havutse imidugararo

Ni imidugararo yari ikomeye.

Mu ijoro ryakeye, umujyi wa Paris waranzwe n’akaduruvayo gakomeye ubwo ibyishimo byo kwizihiza intsinzi byivanze n’imvururu, nyuma y’uko ibihumbi by’abafana ba PSG bashyamiranye n’abapolisi nyuma y’intsinzi y’ikipe yabo ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League iyi kipe yakinnye na Arsenal.

Polisi y’u Bufaransa yatangaje ko yafashe abantu barenga 400, nyuma y’uko ibikorwa by’urugomo bihungabanyije ijoro ryari rikwiye kuba iryo kwishimira amateka mashya PSG yari imaze gukora yo kuba ikipe ya kabiri ibashije kwisubiza iki gikombe cy’i Burayi inshuro ebyiri zikurikirana.

Arsenal yari ifite icyizere cyo kwegukana igikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza mu cyumweru gishize, ariko PSG ni yo yegukanye igikombe cya Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, hafi y’umunara wa Eiffel, hacanwe  ibisasu by’urumuri ‘flares’ n’amasasu y’ibyishimo bita ‘fireworks’, mu gihe uwo munara wari wamuritswe amabara y’ikipe ya PSG.

Icyakora, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibisasu by’imyidagaduro biturika mu mihanda irimo abantu benshi i Paris, bituma abaturage n’abakerarugendo benshi biruka bahunga kugira ngo birindire umutekano.

Bisa nk’aho batunguwe bituma bakuka umutima.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Laurent Nunez, yatangaje ko abantu 416 batawe muri yombi muri izo mvururu, abarenga 280 muri bo bafatirwa i Paris.

Yavuze ko ibikorwa by’urugomo byakomerekeyemo abapolisi barindwi ari “ibintu bidashobora kwihanganirwa na gato”.

Mbere yaho, polisi ishinzwe guhangana n’imyigaragambyo yari yamaze kugongana n’abafana nyuma y’uko umukinnyi wa Arsenal, Kai Havertz, atsindiye ikipe ye igitego cya mbere ku munota wa gatandatu gusa.

Ariko mu gice cya kabiri, ibyari imvururu byahindutse ibyishimo ku bafana ba PSG nyuma y’uko Ousmane Dembélé yishyuriye ikipe ye igitego kuri penaliti ku munota wa 66.

Amakipe yombi yakomeje guhangana bikomeye no mu minota y’inyongera, ashaka kwegukana igikombe cya Champions League. Nyuma yaho byageze kuri penaliti, PSG ikomeza gutuza no kwitwara neza, biyifasha kwisubiza iki gikombe cyifuzwa na benshi.

Abapolisi n’abajandarume bagera ku 5,000 bari boherejwe mu mihanda ya Paris kugira ngo bagenzure umutekano w’abafana bari bakurikiye umukino.

Mu gihe cy’umukino, polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’inkoni mu guhashya imbaga yari yakoraniye hanze ya za resitora n’utubari kurebera umukino kuri za televiziyo.

Umwe mu bari aho yagize ati: “Imvururu zatangiye Arsenal ikimara gutsinda igitego cya mbere. Intebe n’amacupa byajugunywaga ku bapolisi, na bo bahita batangira gufata abantu.”

Hari abafana ba PSG banagaragaye bazamuka ku byuma by’ubwubatsi biri hafi y’umuhanda wa Rue de Rivoli, umwe mu mihanda ikomeye y’ubucuruzi i Paris.

Imvururu zakomeje no mu ijoro, kugeza ubwo serivisi za bisi zose zo muri Paris zahagaritswe kubera ubwinshi bw’abantu bari mu mihanda.

Mu mashusho atangaje yafatiwe hafi y’umunara wa Eiffel, imodoka nyinshi zagaragaye zahawe inkongi.

Ku rundi ruhande, hanze ya sitade ya Emirates, abafana benshi ba Arsenal bishimiye cyane igitego cya Havertz, bacana ibisasu bitukura by’urumuri.

Ariko nyuma y’umukino, hanze y’iyo stade hagaragaye agahinda kenshi, aho bamwe mu bafana ba Arsenal bagaragaye barira kubera kubura igikombe.

I Paris, imvururu zakomeje no mu gice cya mbere cy’umukino, ndetse hari na zimwe muri cafés zahisemo kuzimya televiziyo kugira ngo zirinde ibibazo.

Abakerarugendo benshi bari basuye ahantu nyaburanga nka Katederali ya Notre-Dame n’Ingoro Ndangamurage ya Louvre na bo basanze bari hagati y’izo mvururu.

Abashinzwe kuzimya inkongi bagaragaye bahanganye no kuzimya umuriro watewe n’ibisasu by’urumuri byacanwaga n’abafana ba PSG.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko nyuma y’igitego cyo kwishyura cya Dembélé, imbaga y’abantu yiyongereye cyane, bituma polisi yongera gukaza ingamba z’umutekano.

Hari kandi abandi bantu bafatiwe hafi ya Champs-Élysées nyuma y’uko aho bategeraga bisi hasenywe mu bushyamirane bw’abafana na polisi.

Mu gace ka Montmartre, hagaragaye abafana bambaye udupfukamunwa twa balaclava ndetse bitwaje ibyuma.

Ku wa Gatandatu, abapolisi n’abajandarume bagera ku 5,000 bari mu mihanda ya Paris kugira ngo bagenzure umutekano w’abari bakurikiye umukino wa nyuma wabereye i Budapest.

Urugomo rujyana n’umupira w’amaguru rukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Bufaransa.

Mu mwaka ushize, ubwo PSG yasezereraga Arsenal ikagera ku mukino wa nyuma wa Champions League, abantu 43 bari batawe muri yombi.

Icyo gihe na bwo habaye imvururu i Paris no mu tundi duce tw’u Bufaransa, aho urubyiruko rwari rwambaye amapfukamunwa rwahanganye na polisi ishinzwe kurwanya imyigaragambyo.

Ikintu cyabaye kibi kurusha ibindi cyabereye hafi ya Champs-Élysées, aho imodoka yinjiye mu kivunge cy’abafana.

Nubwo abafana benshi ba PSG bari bakoze urugendo berekeza muri Hongiriya muri uyu mwaka, abandi ibihumbi byinshi bagumye mu mihanda ya Paris bakurikirana umukino.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano, igice cyo hejuru cy’umuhanda wa Champs-Élysées cyafunzwe, bituma abafana benshi bari bari muri ako gace bahitamo gukurikirana umukino kuri telefone zabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *