Senateri Bideri John Bonds yasabye abatuye mu karere ka Kayonza bazi ahajugunywe imibiri ikaba itaraboneka kuhamenyekanisha igashyingurwa mu cyubahiro.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, ubwo muri aka karere bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi ba za Komine zahujwe zikaba Akarere ka Kayonza, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, Ubuyobozi bwa IBUKA, inzego z’umutekano, abakozi b’Akarere, abahagarariye amadini n’amatorero n’abafite ababo bahoze ari abakozi ba Komine zahindutse Akarere ka Kayonza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cyanditseho amazina y’abari abakozi ba Komine za Rukara, Kabarondo, Kayonza na Muhazi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buhamya bwatanzwe na Ruburika Kayitsinga Chantal, akaba ari n’umukobwa wa Musominari sosthene wari umukozi wa Komine, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Yavuze uburyo ko Ise yari yarize ubwarimu ariko akaba yari yatangiye gutotezwa kuva kera azira ko ari umututsi.
Ruburika avuga Ise yageze aho ava mu bwarimu kubera gutotezwa , ajya mu bucuruzi. Yongeyeho ko nyuma yaje gukora akazi mu bijyanye n’ubuhinzi muri segiteri Kwangire ariko nabwo akomeza gutotezwa kugeza ubwo yishwe muri Jenoside.
Ashima uburyo Inkotanyi zamurokoye ndetse zigahagarika Jenoside .
Ati “ Papa iyaba yararokotse ,akareba icyo yifuzaga Inkotanyi zakoze.Ndashimira Inkotanyi, ndashimira ubuyobozi bwacu kuba baduha umwanya wo kwibuka. Ndabyibuka ko Inkotanyi zangezeho zije kuntabara, ntabwo nari nazimenye ariko bari bmfitiye impuhwe nyinshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, HATEGEKIMANA Fred, yanenze abari abakozi ba za komine batatiriye igihango, bakica bagenzi babo.
Meya wa Kayonza ati “ Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi ba Leta bishwe , bicwa na leta bakoreraga, bicwa na bagenzi babo bakoranaga,babaziza uko bavutse batahisemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi barabica.”
Yakomeje ati “ Twebwe nk’abakozi ba leta uyu munsi bakorera Akarere ka Kayonza, ni inshingano zacu gukomeza kwibuka ariko kandi by’umwihariko abari abakozi.”
Yashimiye ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida wa Repubuka zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezid awa IBUKA mu karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, nawe yavuze ko kuba akarere gashyiraho umwanya wo Kwibuka abari abakozi ba Komine bishwe muri Jenoside bitanga ikizere ko Jenosiode itazongera ukundi.
Ati “Ariko bigaragara ko abakozi leta ifite ubu ari abakozi bashyize hamwe. Ni abakozi barebye muri aya mateka yaranze igihugu cyacu, bakayigiramo. “
Yasabye ko aho bakora bakwiye kubana neza n’abandi
Ati “ Aho tuvuga ngo Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu.”
Senateri Bideri John Bonds wari umushyitsi Mukuru, yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika zagize ubutwari zihagarika Jenoside.
Yasabye ko abafite ahari amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “ Birasaba ko twese dukomeza gutanga amakuru yaho yaba iri kugira ngo nibura niboneka izashyingurwe mu cyubahiro. Ibi biruhura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango y’ababuriwe irengo by’umwihariko.”
Yavuze ko gutanga amakuru binaruhura n’abemeye kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bikabafasha gukomeza kugira urukundo,ikizere n’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri sosiyete nyarwanda.
Yasabye ko hagikomeje kugaragara abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba guhaguruka bakayirwanya.
Yanijeje ko Leta izakomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside , abadafite amacumbi n’abandi bakeneye ubufasha bazababa hafi.







UMUSEKE.RW
