Yafatiwe mu cyuho yibye “envelope” n’ibipfurumba by’amafaranga

Umugabo ukekwaho kwiba hafi miliyoni 2Frw

Polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo yafashe umugabo wari umaze kwiba umucuruzi amafaranga menshi ari muri envelope n’andi ku ruhande.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko ariya mafaranga ari miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi (Frw 1,700,000).

Ifatwa ry’uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cy’ubujura byakozwe ku bufatanye n’abaturage kuko ari bo batanze amakuru.

Ati: “Turashimira abaturage bakomeje kwimakaza umuco mwiza w’ubufatanye hagati yabo na Polisi hagamije gukumira ibyaha.”

CIP HASSAN avuga ko kuba batangira amakuru ku gihe, kandi vuba bigaragaza ko ubufatanye ari wo musingi wo gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Polisi iributsa abo bake bacyishora mu bikorwa bigayitse bishaka guhungabanya Umutekano n’ituze by’abaturage guhita babihagarika vuba kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa ashyirizwe Ubugenzacyaha amategeko akurikizwe.

Polisi kandi irakebura abaturage ko ubujura atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Uyu mugabo akaba yafatiwe mu cyuho akimara kwiba ayo mafaranga nk’uko Polisi ibivuga, yafatiwe mu murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango ari mu iduka ry’umucuruzi.

Uwafashwe akekwaho iki cyaha afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kabagali, mu gihe RIB na Polisi bashubije amafaranga nyirayo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *