Rusizi: Basabwe kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi

Babisabwe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hibukwa imiryango y’Abatutsi yishwe irazima burundu.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gtandatu tariki ya 23 Gicurasi, 2026.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatusi bafite na bamwe mu miryango yazimye, bavuze ko biteye agahinda kuba hari bamwe mu bakoze Jenoside bayihakana, bavuga ko itabayeho.

Urubyiruko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe rudahari, rwo ruvuga ko kwibuka imiryango yazimye burundu ari amateka, bituma bamenya ko ibyabaye byateguwe, bityo bigatuma bafata ingamba zo kubyirinda kugira ngo bitazasubira ukundi.

Mpabanzi Emillien wo mu murenge wa Nyakarenzo ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, afite bamwe mu muryango we bishwe muri Jenoside bazimye burundu.

Yavuze ko biteye agahinda kubona hari bamwe mu bakoze Jenoside bagihakana ko yabayeho.

Ati “Mu muryango wo kwa databukwe hazimye imiryango itatu, biteye agahinda kuba umuntu avuga ngo nta Jenoside yabayeho yarayifungiwe akemera icyaha, yafungurwa agatangira kuvuga ko ntayabayeho.”

Ndihokubwimana Jeremie wo mu murenge wa Nyakabuye, ni umwe mu rubyiruko yavuze ko we n’urundi rubyiruko, Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe badahari. Ngo kwibuka imiryango yazimye bituma bameya ko ibyabaye byateguwe, bigatuma bafata ingamba zo kubyirinda kugira ngo bitazasubira ukundi.

Ati “Nk’urubyiruko iyo bavuze imiryango yishwe ikazima ni igisobanuro cy’amateka mabi yaranze igihugu cyacu. Tugomba kumenya ko ibyabaye byateguwe kandi tugomba gufata ingamba zo kubyirinda kugira ngo bitazasubira.”

Abakuze barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza bavuga ko umukoro bafite ari uwo kwigisha ababakomokaho ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mpabanzi Emillien ati “Umukoro biduha ni uguhora twibuka no kwigisha abana bacu badukomokaho ububi bwa Jenoside no guha agaciro ikiremwamuntu.”

Ku ruhande rw’urubyiruko, kwibuka bituma bumva neza amateka biga mu ishuri bikabafasha gusobanura neza ibyo bafitiye ibimenyetso, bikabongerera imbaraga zo gusubiza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ndihokubwimana Jeremie ati “Iyo tuje hano kwibuka n’amaso yacu, tuhabonera amateka twiga mu ishuri. Iyo dusubiza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbuga nkoranyambaga tuba dufite icyo kuvuga, kandi tubihagazeho.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu butumwa yatanze yakanguriye abanya-Rusizi kuguma ku rugamba rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurwanya abashaka gusubiza inyuma urugendo rwo kwiyubaka.

Ati “Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha inyandiko, imbuga nkoranyambaga, ibimenyetso bitandukanye n’imvugo zijimije. Abo bose duhamagarirwa kubarwanya twivuye inyuma, dufite byinshi twakwifashisha kugira ngo tugamburuze abashaka gusubiza inyuma urugendo rwo kwiyubaka.”

Nubwo ibarura rikomeje, imibare itangwa n’Akarere ka Rusizi igaragaza ko ubu habarurwa imiryango yazimye y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  igera kuri 96 muri kariya karere.

Mu bushakashatsi bwakozwe na IBUKA bugaragaza ko kugeza ubu hamaze kugaragara imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 yishwe irazima.

Mayor w’Akarere ka Rusizi
Urubyiruko iyo rwibutse rumenya amateka

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I RUSIZI

Share This Article