Ubu abanyamahanga bose bagiriye urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa bayinyuzemo mu minsi 30 ishize ntibemerewe kwinjira mu Rwanda, nka zimwe mu ngamba zo gukumira ko icyorezo cya Ebola kwinjira mu Rwanda.
Ni ibikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, ivuga ko ikomeje gukurikirana hafi icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
MINISANTE ishimangira ko kugeza ubu nta muntu urwaye indwara ya Ebola uraboneka mu Rwanda, ko ariko u Rwanda rukomeje gufata ibyemezo byo kurinda ubuzima bw’abaturage, gukomeza gushimangira ingamba zo kwirinda, gutahura hakiri kare no gutanga ubutabazi bwihuse.
Itangazo riti “Minisiteri y’Ubuzima yongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma, no gukurikiranwa urujya n’uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Hongerewe kandi ingamba z’ubwirinzi ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ku bagenzi baza mu Rwanda.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu hashyizweho amabwiriza arimo ko Abanyamahanga bose bagiriye urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa bayinyuzemo mu minsi 30 ishize mbere yo kuza mu Rwanda, batemerewe kwinjira mu gihugu.
Isobanura ko kandi abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byemewe bibemerera gutura mu Rwanda bemerewe kwinjira. Icyakora, abagiye cyangwa banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyo minsi 30 ishize bashyirwa mu kato gateganywa n’amabwiriza y’ubuzima rusange.
Riti “Minisiteri y’Ubuzima, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, muri iki cyumweru yagejeje ku miryango mpuzamahanga n’Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda amakuru ku myiteguro, n’ingamba igihugu giteganya gushyira mu bikorwa.”
Minisiteri y’ubuzima yashimangiye ko mu Rwanda ibikorwa byose bikomeje nk’uko bisanzwe; harimo inama, ibikorwa bitandukanye, ubukerarugendo, ubucuruzi, ndetse n’ingendo z’imbere mu gihugu.
Ubu icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje kwica benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imibare ya OMS yo ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026, yavugaga ko imibare y’abantu bose bikekwa ko banduye iregera kuri 750, aho kugeza ubu abantu 177 muri bo bapfuye bigakekwa ko bishwe na Ebola.
Muri Uganda naho ubu abantu batanu bamaze gutahurwa ko banduye Ebola, harimo n’uwo yishe wari umuturage wa Congo.
Mu mpera z’icyumweru hateganyijwe inama izabera i Kampala igahuza abahagarariye Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo n’inzego z’ubuzima muri Afurika ngo haganirwe ko hakomeza ubufatanye mu kugenzura no guhangana ko Ebola itakwira mu bantu benshi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
