Museveni yasabye Ramaphosa guhagarika urugomo rukorerwa abanyamahanga

Muri Afurika y'Epfo hamaze igihe imyigaragambyo yamagana abanyamahanga

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, gufata ingamba zihamye zo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, nyuma y’uko Abagande batatu baguye mu bitero byibasiye abanyamahanga,ndetse  abarenga 1,000 bagacyurwa ikubagaho muri Uganda.

Museveni yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo yaganirizaga Abagande 1,030 batahutse bava muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gusoza gahunda y’ibyumweru bibiri yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kubagira inama.

Yavuze ko yabwiye Ramaphosa ko ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo rishobora kugira ingaruka ku bumwe n’umutekano by’Umugabane wa Afurika.

Ati “Nabwiye Perezida Ramaphosa ko ibiri kuba ari ibintu biteje akaga Afurika.”

Museveni yavuze ko yasabye Ramaphosa gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’urwango rugirirwa abanyamahanga, ashimangira ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwakira no kurinda abaturage b’ibindi bihugu by’Afurika.

Yongeyeho ko Ramaphosa yamubwiye ko abari inyuma y’ibitero byibasira abanyamahanga ari abantu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko izatanga miliyari ebyiri z’amashilingi ya Uganda yo gufasha abatahutse kongera kwiyubaka. Buri muyobozi w’urugo mu batahutse agahabwa miliyoni ebyiri z’amashilingi yo kumufasha gutangira ubuzima bushya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo wa Uganda, Haruna Kasolo Kyeyune, yavuze ko igihugu cye cyatangiye ibiganiro bya dipolomasi na Afurika y’Epfo bigamije gusuzuma igihombo Abagande bagize no kureba uko bashobora kwishyurwa.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni
Abagande bakuwe muri Afurika y’Epfo barimo abana
Bamaze ibyumweru bibiri baganirizwa

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ibihugu byinshi usanga bidashaka ko abimukira (migrants) babizamo.Mujya mwumva Trump yirukana abimukira baba muli Amerika.Gusa bajye bibuka ko isi yose ari iy’imana.Ntabwo ari iy’abantu.Yayiduhaye ngo tuyisangire,he kugira umuntu uyiyitirira.Kandi yadusabye gukundana aho kwangana.Yongeraho ko abakora ibyo itubuza izabakura mu isi bose ku munsi yashyizeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *