Hari inzego z’ibanze zishinjwa gukingira ikibaba abakora ibitemewe

Abakora ibitemewe ntibakangwa n'amanywa y'ihangu

MUHANGA: Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarusange bashinja inzego z’ibanze gukingira ikibaba abacukura amabuye y’agaciro n’abatema amashyamba mu buryo butemewe, bangiza ibidukikije kandi hari amabwiriza abibuza.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, babwiye UMUSEKE ko nyuma y’ifungwa ry’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro muri uyu Murenge, byubahirijwe igihe gito.

Bavuga ko abishora muri ibyo bikorwa bakingirwa ikibaba n’abo mu nzego z’ibanze ku kagari, bagakora ubucukuzi butemewe, gutema amashyamba no gutwika amakara ku manywa y’ihangu, ntihagire ubabuza.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Bamwe muri bo baca imbere y’ibiro by’Akagari ka Ngaru bitwaje ibikoresho, abandi bakabisikana n’abaturage bagiye guhinga, bajya mu birombe Leta yafunze biri iburyo, ibumoso ndetse n’epfo ugana ku mugezi wa Nyabarongo, bakajya kwangiza amashyamba.”

Avuga ko bafite amazina ya bamwe mu baturage banyuzwaho amafaranga ajya ku bayobozi b’Akagari aturuka mu bucukuzi no kwangiza amashyamba, bakayatanga kugira ngo abayakiriye batabatangaho raporo.

Mugenzi we avuga ko hari n’abagura amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe, abandi baacuruza amakara aturuka mu mashyamba yangijwe.

Ati: “Mu minsi ishize, badusomeye ibaruwa Meya wa Muhanga yandikiye ba Gitifu b’imirenge ko nta muntu wemerewe gutema amashyamba muri ibi bihe by’imvura, ariko iyo ugeze muri aka Kagari usanga bitarashyizwe mu bikorwa.”

Uyu muturage na bagenzi be bavuga ko ikibyihishe inyuma ari indonke ikusanywa igahabwa abagombaga kubihagarika.

Abaturage babwiye UMUSEKE ko abakora Ubucukuzi butemewe babukora ku manywa y’ihangu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngaru, Uwimana Christine, ahakana ibivugwa n’aba baturage, avuga ko nta gihe badatanga raporo y’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ati: “Uyu munsi nibwo bambwiye ko hari abantu barimo gutwika amakara, ngiye kujyayo ndebe ko aribyo.”

Uwimana avuga ko ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye butemewe babitangiye raporo mu nzego zibakuriye, akavuga ko bagerageza kubahagarika bari kumwe n’inzego z’umutekano, ariko ntibacike kuri iyo ngeso.

Avuga ko bagiye gukora igenzura ry’abangije amashyamba, ku buryo abazafatwa bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Gitifu Uwimana avuga ko hari n’abafungiye muri “Transit Center” bakurikiranyweho ubwo bucukuzi butemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye UMUSEKE ko bitumvikana kuba n’abari bafite impushya bacukura amabuye y’agaciro muri ako Kagari, RMB yarazibambuye kubera kubikora mu buryo bubi, hakaza abandi bakabikora batabifitiye ibyangombwa.

Ati: “Abahakoreraga barafashwe barahanwa kuko bari bamaze igihe kinini bafunzwe.”

Asaba abo baturage bafite amakuru y’abahabwa ruswa kuyagaragaza, kugira ngo abo bayobozi babibazwe.

Ati: “Birashoboka ko hari abishora mu kwakira indonke kugira ngo borohereze abakekwaho ibyo byaha, bityo babihamijwe bahanwa.”

Gusa akavuga ko hari n’abafatirwa muri ibyo bikorwa barekurwa, bakagaruka basebya ubuyobozi bubabangamira muri ibyo bikorwa bibi.
Saa sita z’amanywa, ubwo UMUSEKE wageraga muri aka Kagari ka Ngaru, wahuye n’abaturage benshi biganjemo urubyiruko bitwaje ibikoresho bava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abandi bari gutwika amakara.
Ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe hakikijwe n’ingo z’abaturage
Abangiza amashyamba babikora nta mpushya z’ubuyobozi bafite
Ibi birombe byose byahagaritswe na RMB, ariko bicukurwa n’abanyogosi
Abakora ibitemewe ntibakangwa n’amanywa y’ihangu

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article