Perezida Paul Kagame ari muri Kenya mu nama y’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Bufaransa iri kubera i Nairobi kuri uyu wa 11 Gicurasi, ikazakomeza no ku wa 12 Gicurasi 2026.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 25, ikaba ifite insanganyamatsiko yo guteza imbere ibishya n’ubukungu.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yageze muri Kenya ku wa 10 Gicurasi, 2026 ari mu bitabiriye iyi nama.
Yagaragaje ko ubufatanye bwa Afurika n’igihugu cyabo bukwiye kubyarira inyungu buri ruhande kandi bugashingira ku bwubahane.
Hari kandi Joseph Boakai wa Liberia, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Perezida wa Banki y’Amajyambere ya Afurika, Sidi Ould Tah n’abandi.
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye ni bwo bwa mbere yakiriwe n’igihugu gikoresha Icyongereza nka Kenya.
Byitezwe ko Perezida Kagame azayobora ikiganiro nyunguranabitekerezo ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence) n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ni mu gihe azanageza ijambo mu nama rusange ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs) bo muri Afurika n’u Bufaransa ku ngingo y’inganda zitangiza ibidukikije n’ihinduka ry’ikirere.
Biteganyijwe ko iyi nama izaganirirwamo amahoro n’umutekano muri Afurika, ubuhuza bugamije amahoro kuri uyu mugabane n’uko hakemurwa ibibazo by’abimukira.
Africa Forward Summit yitabiriwe n’abarenga 4,000 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abahanga mu guhanga udushya.
Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa n’Itangazo rya Nairobi ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa mu bihe biri imbere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
