Sibomana Daniel, wari usanzwe azwi ku izina rya X-Bow Man mu muziki, yabaye Umunyarwanda wa mbere watangiye gukora indirimbo nk’umuhanzi wa AI, akoresha izina rya IAkaremye.
Uyu muhanzi utuye mu Bufaransa yari asanzwe ashyira hanze indirimbo zibanda ku isanamitima, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya amakimbirane, ibiyobyabwenge n’ibindi.
By’umwihariko, ni umuhanzi ukomora inganzo ku mateka y’ubuzima yaciyemo, umurage n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, akabihuza n’injyana ya Reggae izwiho kubaka imitima y’abantu muri rusange.
Yabwiye UMUSEKE ko muri iki gihe u Rwanda n’isi muri rusange bikataje mu iterambere ry’ubwenge buhangano (AI), harimo n’ibijyanye na muzika, nawe yahisemo kuba umuhanzi wa AI mu buryo bwa kinyamwuga.
Yatanze urugero ko, nko mu bihugu nka USA, u Bufaransa, Ubuyapani n’ahandi, usanga hari abahanzi ba AI bazwi kandi bafite miliyoni z’abakurikira ibihangano byabo buri munsi.
Yavuze ko ibi bigamije no kugeza ubutumwa bwihuse ku rubyiruko rushishikariye ikoranabuhanga no kugendana n’ibihe.
Ati: “Bikaba byiza n’abahanzi babashije kwinjira mu cyerekezo kuko isi n’amateka bigenda bihinduka, ni byiza kujyana n’igihe.”
Yagaragaje ko iri koranabuhanga u Rwanda rwaryumvise, aho nko mu nzego z’ubuvuzi hakoreshwa drones, muri banki no mu burezi n’ahandi hatandukanye hakoreshwa AI.
Yongeraho ko mu ndirimbo za IAkaremye humvikanamo ubutumwa wumva ko koko ari umuntu buturutseho atari ubuturutse muri mudasobwa.
Ati: “Uwo muhanzi arifuza gutera ikirenge mu cya Bob Marley, ni yo mpamvu ivuka rye ryahuriranye n’uyu munsi w’itariki 11 Gicurasi twibuka ubwo Bob Marley yatabarutse.”
Yashimangiye ko intego ze ari uko u Rwanda ruzamuka ku ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gifite abahanzi bakora umuziki wa AI mwiza kandi utomoye.
Kugeza ubu, IAkaremye akoresha porogaramu za AI zirimo ChatGPT, Suno, Sondo, CapCut n’izindi zimufasha gusohora indirimbo ziryoheye amatwi.
Mu bihe bya vuba cyane, IAkaremye agiye gusohora indirimbo zirimo izari zisanzwe ari iza X-Bow Man mu buryo bwa AI n’izindi nyinshi.
Muri uyu mushinga, IAkaremye ashyigikiwe bya hafi n’abarimo Bizimana Abdoul-Wahab, uzwi nka Producer BZB The Brain, washinze studio ya TFP, akaba afite uruhare rukomeye mu gutangiza umuziki unyuze muri mudasobwa mu Rwanda.
Hari kandi Twagiramungu Charles, uzwi nka Tonton Charles mu itangazamakuru no mu guhugura mu gukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).
Umva hano indirimbo Umubano ya IAkaremye


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
