Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari witabiriye inama yahuje Ubufaransa na Afurika, yasize inkuru idasanzwe muri Afurika, inamugaragaza nk’umuntu uciye bugufi ariko unafite imitekerereze igaragaza ibisigisigi by’ubukoloni.
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko nibura abakuru b’ibihugu 30 byo muri Afurika bitabiriye iyi nama yamaze iminsi ibiri.
Abasesenguzi bavuga ko Macron yifuzaga gukoresha iyi nama yiswe Africa Forward Summit mu gutangiza imibanire mishya hagati y’Ubufaransa na Afurika, ikava mu ndorerwamo y’ubukoloni igashingira ku bufatanye mu bya politiki, ubucuruzi, guhanga udushya n’iterambere ry’ubukungu.
Usibye kuganira ku bifitiye inyungu Afurika n’Ubufaransa, Emmanuel Macron yanabonye umwanya wo kwihera ijisho umuco wa Afurika binyuze mu mbyino, imyidagaduro n’ibikorwa bitandukanye biyiranga.
Macron yagaragaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, yiruka mu mihanda ya Nairobi, ari kumwe n’umunyabigwi mu mukino wo kwiruka ku maguru, Umunyakenya Eliud Kipchoge.
Muri uko gusangira kandi harimo Denis Ombachi, wahoze ari umukinnyi wa Rugby, wamamaye kubera ubuhanga bwe mu guteka agaragaza ku mbuga nkoranyambaga.
Macron yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ari guteka ubugali n’imboga za sukuma wiki ari kumwe na Ombachi, ibintu byagaragaje uyu muyobozi ukomeye ku Isi nk’umuntu wicisha bugufi.
Ombachi amaze imyaka akora ubu buryo bwo kugaragaza ubuhanga bwe mu guteka ku mbuga nkoranyambaga, aho yakira ibyamamare bagatekera ku ibaraza ry’urugo rwe, banaganira n’abamukurikira.
Inama yabaye igisubuzo kuri Afurika…
Nyuma yo kwidagadura no kwihera ijisho umuco wa Afurika, Emmanuel Macron yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere rya Afurika n’ubufatanye n’Ubufaransa.
Emmanuel Macron yashimangiye gushora imari mu bufatanye ndetse n’ubufatanye bushingiye ku kureshya.
Yatangaje ishoramari rifite agaciro ka miliyari 27 z’amadolari y’Amerika ($27bn) muri Afurika, rizibanda ku nzego nk’ingufu zisubira, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano n’ubukungu bushingiye ku buhinzi.
Ati: “Afurika irimo gutera imbere. Ni umugabane ufite urubyiruko rwinshi ku Isi… kandi rukeneye ishoramari kugira ngo rubashe kwihaza.”
Ati: “Ntabwo turi hano gusa ngo tuze gushora imari ku mugabane wa Afurika turi kumwe namwe; dukeneye ko n’abayobozi bakomeye mu by’ubucuruzi muri Afurika baza gushora imari mu Bufaransa.”
France-Afrique ni inama Ubufaransa bwakoranaga n’ibihugu bwahoze bukolonije, cyane cyane byo muri Afurika y’Uburengerazuba. Nyuma yo kwamaganwa n’ingabo zabwo zikirukanwa muri bimwe mu bihugu byo muri ako karere ka Afurika, Ubufaransa ubu bwahinduye umuvuno.
U Bufaransa ntibugishaka kwigaragaza nk’imbaraga z’uwahoze ari umukoloni, ahubwo nk’umufatanyabikorwa wa Afurika.



UMUSEKE.RW
