Ubuyobozi bw’abafana n’abakunzi ba Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu, bwatumiye abakunzi bayo mu nama idasanzwe izigirwamo imisoreze ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025-26.
Ni ubutumwa bwatanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu na Minani Hemedi uyobora abafana n’abakunzi ba Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu.
Hemedi abinyujije ku mbuga ahuriraho n’aba bafana abereye umuyobozi, yabasangije ubutumwa bugaragaza ko iyi nama izaba idasanzwe kandi izigirwamo uko bagomba kuguma kuba hafi y’ikipe yabo kugeza Shampiyona irangiye.
Yagize ati “Nishimiye kubatumira mu Nama izaba kuwa Kane [ejo] Saa Kumi n’Imwe z’amanywa kuri Le Capli i Nyamirambo. Tuzategurana umukino wa AS Muhanga uzaba kuwa Gatandatu ndetse no kubyutsa Fanclubs za Kiyovu Sports.”
Muri ubu butumwa, Minani yakomeje avuga muri iyi Nama hazigirwamo uko bakomeza kuba hafi y’ikipe yabo kugeza Shampiyona irangiye ndetse bazafata ingamba zo kugira ngo habeho ububyutse mu gice cy’abafana.
Urucaca ruri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 50 aho rurushwa inota na Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane.

UMUSEKE.RW
