Min. Arakwiye yasabye ubufatanye mu kurwanya abapfobya Jenoside

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kabagali, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yasabye ubufatanye mu kwamagana no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze kuri icyi Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere rwa Kabagali ahabereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rwibutso Jenoside rwa Kabagali ruruhukiyemo imibiri 6,618. Uyu munsi hakaba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 yimuwe.

Kanobana Gilbert wavuze mu izina ry’abafite ababo bimuriwe muri urwo rwibutso, yavuze ko n’ubu hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko bashimira ubuyobozi ko bubafasha gushingura mu cyubahiro no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iki gikorwa kidufasha kubazirikana, tukabaririra bikadukiza intimba yo kuba tutarashoboye kubarwaza ngo tubaherekeza uko bikwiye.”

Akomeza agira ati ” Ndihanganisha kandi abafite ababo bishwe bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Ndasaba na bagenzi bacu bafite ayo makuru kuyatanga kuko iyo batanze ayo makuru bibohora abacitse ku icumu ariko nabo ubwabo birababohora.”

Muri icyo gikorwa cyo Kwibuka, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari icyiza cyagwiriye u Rwanda, ahubwo ari umugambi wacuzwe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe, ushyirwa mu bikorwa usasiwe n’ingengabitekerezo y’urwango n’amacakaburiri yabibwe mu Banyarwanda.

Ati “Kwibuka rero ni umwanya wo kuzirikana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze no kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere kubanisha neza Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana, ishyira imbere kurwanya akarengane n’ivangura hashyirwaho gahunda z’isanamitima zifasha komorana no gukira ibikomere ndetse hashyirwaho ubutabera.

Ati ” Ubu Abanyarwanda twese twasubiye ku ndangagaciro na kirazira duhitamo kuba umwe. Jenoside rero ntizongera ukundi.”

Minisitiri Arakwiye usanzwe ari n’Imboni y’Akarere ka Ruhango muri Guverinoma yavuze ko basaba buri wese kwamagana no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hagakumirwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Abakuru tuributswa kubwira ukuri abana bacu ndetse n’urubyiruko kugira ngo bamenye neza amateka y’Igihugu cyacu tunabashishikariza kwirinda guha agaciro ibitari ukuri baba basoma ku mbuga nkoranyambaga.”

Yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no gukora cyane bakiteza imbere.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye
Abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere rwa Kabagali babunamiye
Minisitiri Arakwiye usanzwe ari n’Imboni y’Akarere ka Ruhango yunamiye abaruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere rwa Kabagali

Abayobozi n’abo mu nzego z’umutekano bitabiriye iki gikorwa

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article