Amakimbirane hagati y’umusore na Se yarangiye umwe ahasize ubuzima

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Nyanza: Umusore afunzwe akekwaho kwica se umubyara biturutse ku makimbirane se yari afitanye na nyina n’andi makimbirane yari mu muryango wabo.

Byabereye mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Kadaho, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Nyina w’uriya musore yagiranye amakimbirane na se arahukana, maze uriya musore uri mu kigero cy’imyaka 18 ajya gucyura nyina maze bombi bagera mu rugo nka saa yine z’ijoro (22h00).

Uriya muhungu yaje kurwana na se bapfuye inkweto umuhungu yari yaraguze se akazigurisha. Gusa hakaba amakuru ko uriya musore na we yari yaragurishije telefone ya se.

Bariya barwana ntawatabaje, bucyeye bamenya amakuru ko umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 yapfuye.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko, uriya muhungu yamaze gutabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu karere ka Nyanza mu gihe iperereza rikomeje.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *