Niyigena Clèment yirukanywe muri Al-Hilal atayikiniye

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko myugariro wa APR FC, Niyigena Clèment yirukanywe muri Al-Hilal SC yari yasinyiye nyuma y’uko uyu mukinnyi yakomeje gukerensa amasezerano yari yasinye.

Hashize igihe uyu mukinnyi avugwa muri Al-Hilal SC yo muri Sudani ariko uri gukina Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro Legue].

Hagiye hatangazwa ko Niyigena yamaze gusinyira iyi kipe mu buryo bw’ibanga n’ubwo nta ruhande na rumwe rwigeze rwemeza aya makuru.

Amakuru yatangajwe n’Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi, ahamya ko Clèment n’ubwo yari yamaze gusinya amasezerano muri Al-Hilal SC, ariko byarangiye aseshwe.

Ati “Clèment yirukanywe muri Al-Hilal SC atayikiniye.”

Mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ikirenga rwa Siporo’ cyo kuri iyi Radio, Karenzi yabanje gusobanura uko byagenze kugira ngo uyu mukinnyi asinye amasezerano yari ay’imyaka itatu ariko nyuma atangira kugaragaraza ibimenyetso byo kutifuza kuyikinira.

Uyu munyamakuru yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe yo muri Sudani, bwagiye buhamagara kuri telefoni igendanwa ngo aze bumusangize gahunda y’akazi mu gihe umwaka w’imikino uzaba urangiye, ariko undi agakomeza kwihunza aba bayobozi.

Nyuma y’uku gukomeza kwihunza no gukora igisa nko gusuzugura abayobozi ba Al-Hilal SC, abayobozi b’iyi kipe bahise bafata umwanzuro wo gusesa amasezerano bari bagiranye n’uyu mukinnyi.

Bivugwa Niyigena yamaze kwemeranya n’ikipe y’Ingabo kuzongera amasezerano akazatangwaho asaga Miliyoni 100 Frw ndetse azazamurirwa umushahara.

Niyigena Clèment yaseshe amasezerano yari yagiranye na AL-Hilal SC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *