Ibya Gatete wari wasabye imbabazi byafashe intera, Urukiko rwategetse ko afungwa

Urukiko rwakatiye Gatete wagaragaza kwicuza

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere, rwafashe icyemezo cyo gufunga iminsi 30 by’agateganyo Gatete Ruhumuriza umaze iminsi arezwe n’umuntu wamushinjaga ubwambuzi, cyakora mu byo aregwa ubu harimo gukubita no gukomeretsa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi, 2026, nibwo hasomwe umwanzuro w’urukiko mu rubanza rwa Gatete uregwa n’Ubushinjacyaha, aho rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa, icyo gutuka no gusagarira abari mu nzego z’ubutabera.

Urukiko rwategetse ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko atangira kuburana mu mizi.

Gatete yari yagaragaje kwicuza no gusaba imbabazi…

Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza umaze igihe afunzwe, yageze muri RIB aregwa n’uwamushinjaga ubwabuzi. Yemeye amakosa yakoze, ndetse ayasabira imbabazi.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yaguze igikoresho cyo mu rugo ku witwa Ugiraneza Pascal avuga ko azishyura nyamara ntiyamwishyura.

Uyu mugabo yatanze ikirego muri RIB na yo itumiza Gatete ariko ntiyitaba, nyuma aza gutabwa muri yombi ku ngufu.

Hari amakuru avuga ko yabanje kuka inabi Ugiraneza, ndetse ko yasagariye abari baje kumuta muri yombi.

Ugiraneza Pascal ku wa 27 Mata 2026 yanditse ibaruwa agaragaza ko hari amafaranga Gatete yamaze kumuha, ahagarariwe n’umuryango, bityo ko na we asaba ko yababarirwa, akarekurwa.

Uyu avuga ko yahawe Frw 800,000 n’andi Frw 100,000 ayahawe n’abahagarariye Gatete.

Inyandiko UMUSEKE ufitiye kopi Ugiraneza yanditse ati “Nareze kuri RIB ko yanyambuye ayo mafaranga 800,000 frw n’andi ibihumbi ijana (Frw 100,000) ry’ibyo natakaje nyashaka. Nkaba nemeye gukemura ikibazo ku bwumvikane, no gutanga imbabazi ku kirego natanze nka nemeye kukireka.”

Inshuti ya hafi ya Gatete y’Umunyamakuru yamusuye, ivuga ko uyu mugabo yemera amakosa yakoze, ndetse agaragaza kwicuza gukomeye ku byo yakoze.

Ibi bishimangirwa n’ibaruwa na yo Gatete yanditse akanayisinya n’ikaramu, aho agaragaza kwicuza gukomeye no gusaba imbabazi.

Gatete muri urwo rwandiko asaba imbabazi ku bwo kutitaba RIB ku gihe cyari giteganyijwe.

Uyu asobanura ko icyatumye atitaba uru rwego ari uko yagize ibyago mu muryango we, bituma yibagirwa gahunda yo kwitaba RIB.

Ambasaderi Amb. Vicent Karega, wabaye Ambasaderi mu bihugu bitandukanye birImo na Congo Kinshasa ahagarariye u Rwanda, ashima icyemezo cyo guca bugufi kwa Gatete agasaba imbabazi.

Ati “Uku ni ukwicuza no guca bugufi kandi gutanga icyizere. Bisaba ubutwari n’ubwenge budasanzwe. Ni ibya muntu gukora amakosa, ariko gusubira muri ayo makosa cyangwa asa na yo bishobora kwangiza icyizere n’agaciro umuntu afite muri sosiyete.”

Akomeza ati “Komeza imihigo myiza, tera imbere Ruhumuriza.”

Ayo magambo Amb. Karega yayanditse ku butumwa bwari kuri X (Twitter) iri mu mazina ya Gatete Ruhumuriza.

Gatete Ruhumuriza Kevin usibye kuba ari umunyamategeko, ni n’umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga,  ‘Social Media Influencers’ kubera ibitekerezo bitandukanye akunze gutanga.

Yakunze kugaragara kenshi mu biganiro birimo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda anatanga ibitekerezo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *