Abasirikare ba Israel bahamijwe kuba intasi za Iran

Abakora nk'abatekinisiye b'indege z'intambara bahamijwe ibyaha byo gutatira Iran

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko abasirikare bacyo babiri bo mu Ngabo zirwanira mu kirere bahamwe n’ibyaha byo kuba intasi za Iran.

Aba basirikare bakoraga nk’abatekinisiye b’indege zo mu bwoko bwa F-15 ku kibuga cy’indege cya Tel Nof Airbase.

Ibyaha baregwa birimo gutatira umwanzi bakajya bamuha amakuru ajyanye n’indege z’intambara za Israel, amakuru ku bibuga by’indege za gisirikare n’ikoranabuhanga ndetse no gukorana n’intasi z’umwanzi.

Mu itangazo ryasohowe n’inzego z’umutekano za Israel zirimo Igisirikare n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano bavuze ko abo ba tekinisiye babiri bemeye mu ibazwa ko bakoranaga n’intasi za Iran bagamije inyungu z’amafaranga, gusa nyuma barabihagarika.

Riti “bakomeje kuvugana n’inzego z’ubutasi za Iran kandi bakora imirimo itandukanye bayobowe na zo, babigurana amafaranga.”

Inyandiko z’urubanza rwabo zivuga ko umwe muri abo basirikare yahaye intasi ya Iran ibikoresho n’inyandiko yakuye mu myitozo ye ya gisirikare bijyanye n’imikorere y’indege z’intambara, ndetse n’inyandiko zerekana inyubako n’ahantu hatandukanye hari ibikorwa bya gisirikare.

Ubutasi hagati ya Israel na Iran bwashyizwe ku rwego rwo hejuru, ahanini buri gihugu gishaka amakuru ya nyayo y’ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’intwaro ndetse n’ahari ibikorwaremezo bya gisirikare.

Muri ubu butasi hakunze gukoreshwa abenegihugu batatira ikindi gihugu, icyaha gihanishwa igihano kiruta ikindi muri buri Gihugu.

Abakora nk’abatekinisiye b’indege z’intambara bahamijwe ibyaha byo gutatira Iran

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *