Abanyarwanda barenga Miliyoni bamaze guhabwa inzitiramubu

Abanyarwanda barenga miliyoni bamaze guhabwa inzitiramubu

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda miliyoni imwe n’ibihumbi ijana ( 1.100.000) bamaze guhabwa inzitiramubu  mu rwego rwo kwirinda  Malaria.

Kuri ubu u Rwanda rufite intego ko  Malaria bitarenze umwaka wa 2030, yaba yagabanutse ku kigero cya 70%.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo no gusaba abaturage kurara mu nzititamubu buri joro.

Ubuhamya bw’abarara mu nzitiramubu …

Nyirindekwe Jonas, ni umuturage wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe.

Uyu Murenge  ni umwe  mu yigaragayemo Malaria nyinshi muri aka Karere .

Mu buhamya bwe , avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yarwaje Malaria abana be babiri ahanini bitewe no kutarara mu nzitiramubu .

Ahamya ko kuva icyo gihe byamubereye isomo ku buryo yaba we n’umuryango we badashobora kuryama batayirayemo .

Nyuma yo guhabwa inzitiramubu  ku  bufatanye na RBC n’akarere n’abandi bafatanyabikorwa yagize ati “Mbere ntararara mu nzitiramubu nigeze kurwaza Malaria abana babiri ariko nyuma nza kuyibona ishaje . Ubwo mpawe inzitiramibu birarushaho kuba byiza.”

Akomeza ati “ Icyo gihe amafaranga navuje , byansabye kugurisha itungo ryange nari noroye, urumva byambereye ibibazo. Nimugoroba aho ndara nzajya nyishyiraho neza, mbanje kureba ko nta mubu urimo.”

Undi nawe yagize ati “ Hari haciyeho igihe kinini nta nzitiramubu dufite. Ubu twararaga imibu iturya. Malaria yari  nyinshi  ariko ubu turishimye cyane . Ubu hehe na Malaria. “

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab,  asaba abaturage kwirinda Malaria , barara mu nzitiramubu buri joro.

Ati “ Icyo twabasaba ni ugukomeza kwirinda kuko kwirinda biruta kwivuza, kuko iyo utirinze umubiri uba wacitse intege, ukamara iminsi itatu ufata imiti. Uba utari guhinga, utajya mu yindi mirimo. Turabasaba rero kwitwararika, gusiba ibizenga by’amazi, gutema ibihuru hirya no hino  hirya y’urugo kugira ngo imibu ihacike.Turabakangurira rero kwirinda cyane kurusha uko twabakangurira kwivuza.”

Abazirobesha bahawe ubutumwa …

Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko abaturage hari ubwo  bakoresha inzitiramubu icyo zitagenewe bityo bigaha icyuho kurumwa n’ubu, akabasaba kuzikoresha neza.

Ati “ Ntabwo igihugu cyarandura Malaria , muri Fumbwe na Muyumbu igihari. Turabasaba rero uruhare rwanyu rushoboka kugira ngo dukomeze duhashye Malaria. “

Akomeza ati “ Turabasaba ko inzitiramubu muhawe muzifata neza, mukazimanika , mukaziraramo. Hanyuma ko muturiye ikiyaga , ntizibe izo kurobesha. Ntizibe n’izo kubakisha, izo kubaka akarima k’igikoni, izo kubaka ikiraro cy’inkoko. Hari byinshi mukoresha inzitiramubu ibyo zitagenewe , kandi muzi neza ko umurenge wugarijwe na Malaria.”

Mu  Murenge wa Fumbwe wo mu Karere ka Rwamagana Watanzwemo inzitiramubu 21.650 .

U Rwanda ruvuga ko bitarenze muri Gicurasi ,Abanyarwanda bazaba bamaze guhabwa inzitiramubu zigera kuri miliyoni  ebyiri na magana cyenda . Izi nzitiramubu zizatangwa mu Mirenge 117 yo mu gihugu .

Akanyamuneza ni kose ku baturage bahawe inzitiramubu
RBC isaba baturage gukoresha inzitiramubu icyo zaganewe , baziraramo buri joro
Meya w’Akarere ka Rwamagana asaba abaturage kwirinda Malaria aho kuzayivuza

 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *