Huye – Haravugwa inkuru y’inkongi y’umuriro yabaye abana batatu bavukana bari mu nzu bonyine, amakuru avuga ko umwana umwe yaje kugwa kwa muganga nyuma yo kubatabara.
Mu ijoro ryakeye rya tariki 14 rishyira tariki 15 Gicurasi 2026, mu karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, akagari ka Gitwa, umudugudu wa Nyarurembo, niho iriya mpanuka yabereye.
Abana batatu bari mu nzu bonyine ubwo inkongi yadukaga, abaturage batabaye abana bajyanwa kwa muganga ariko umwana umwe aza gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko impanuka yabaye itewe n’itsinga z’amashanyarazi aho kuba “umugizi wa nabi” watwitse inzu.
Yavuze ko ibyo avuga ari ibyavuye mu iperereza kuruta “ibivugwa n’abaturage”.
CIP Hassan Kamanzi avuga ko bariya bana bari mu nzu bonyine, bari mu kigero cy’imyaka 10 n’imyaka itatu.
Yagize ati “Amakuru twayamenye ku bufatanye n’abaturage, Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutira kujyayo, abana bari bafungiranywe mu nzu n’umubyeyi wabo, bamena urugi abana babakuramo bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, amakuru yageze kuri Polisi ni uko umwe mu bana yitabye Imana.”
Polisi yihangisha umuryango wabuze umwana, ikibutsa abantu, ababyeyi kubungabunga umutekano w’abana, kuko ngo gusiga abana mu nzu ubakingiranye bitemewe.
Yanashimiye abaturage gukomeza umuco wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.
UMUSEKE.RW
