APR FC yatandukanye n’abarimo Ishimwe Pierre

Ikipe y’Ingabo ntizakomezanya n’abakinnyi bandi bane barimo umunyezamu, Ishimwe Pierre wari umaze igihe yaratakaje umwanya wo gukina kubera uburwayi bwatumye amara igihe hanze y’ikibuga.

Ubuyobozi bwa APR FC, bwahisemo ko mu mwaka w’imikino utaha 2026-27, nta mukinnyi w’Umunyarwanda izagura ahubwo ihitamo kuzatirura abayo batijwe mu makipe atandukanye.

Mbere yo kugarura abayo ariko, ikipe y’Ingabo yatangiye kubanza kurekura abo ititeguye kuzakomezanya nabo.

Abo UMUSEKE wamenye iyi kipe itazakomezanya nabo, harimo Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Ishimwe Pierre na Denis Omedi wari ugifite amasezerano y’amezi atandatu ariko biciye mu bwumvikane z’impande zombi, bahitamo gutandukana.

Bivugwa ko nta gihindutse, APR FC izagarura abayo bari baratijwe, barimo Uwineza René, Uwiyaremye Fidali bari baratijwe muri Kiyovu Sports na Rubuguza Peter wari waratijwe muri Gicumbi FC.

Aba bose batijwe bavuye mu Intare FC isanzwe ifatwa nk’irerero rya APR FC bitewe n’imikoranire bifitanye.

Denis Omedi na Mugisha Gilbert ntibazakomezanya na APR FC
Ishimwe Pierre yamenyeshejwe ko atazongererwa amasezerano muri APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article