Mu gihe umwaka w’imikino 2025-26 warangiye muri ruhago y’u Rwanda, irushanwa ‘Esperance Football Tournament 2026’ ritegurwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’, rikomeje guhuza abakunzi ba ruhago y’u Rwanda.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 13 Kamena 2026, rizakinwa n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda ane aho muri buri tsinda hazazamukamo amakipe abiri ya mbere azahita yerekeza muri 1/4.
Uretse kuba rimaze kuba ngarukamwaka kuko riri gukinwa yaryo ya kabiri, ni irushanwa ritanga akazi ku bakinnyi n’abandi bafite aho bahuriye naryo ariko kandi rigatuma abanyamupira babona aho bahugira.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko umunyezamu wa Black Mamba FC iherutse gutsinda Brésil ibitego 3-0, yabengutswe n’ubuyobozi bwa Gorilla FC ndetse hari amafaranga bwamuhaye ngo abasinyire imbanziriza masezerano.
Imikino imaze gukinwa:
Stella FC 2-0 Why FC
Golden Generation FC 2-0 Sport FC
Native FC 1-3 Dream Line
Brésil 0-3 Black Mamba FC








UMUSEKE.RW
