Minisitiri w’Intebe yasabye amadini uruhare mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Minisitiri w'Intebe yasabye amadini uruhare mu kurwanya inzoga n'ubusinzi byibasira urubyiruko

 Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge byibasira cyane urubyiruko.

Ibi  yabigarutseho ku wa 16 Kanama 2026, ubwo kuri Stade Amahoro,  haberaga Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana.

Ni igiterane gihuza Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Gihugu barimo ababarizwa mu madini n’amatorero, hagamijwe gusengera Igihugu no gushimira Imana yarinze u Rwanda n’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yabanje gushimira uruhare rw’amadini n’amatorero mu guteza imbere Igihugu.

Yavuze ko kuba amadini agira igitekerezo cyo guhurira hamwe,bigaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yongeyeho ko ashima ubufatanye buri hagati ya Leta n’amadini n’amatorero.

Ati”Kuba abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bashobora guhurira ku ntego imwe muri ubu buryo ubwabyo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe bw’Abanyarwanda. Turashima rero igitekerezo cyiza amatorero ya Gikristo yagize cyo kwibumbira hamwe muri  “Peace Plan” kugira ngo iki gikorwa kibe ngarukamwaka.”

Yakomeje ati “Umwanya nk’uyu kandi ni umwanya mwiza wo kongera gushima akamaro n’umusaruro w’ubufatanye bwa Leta n’amadini n’amatorero. Ibyo twagezeho dushimira Imana uyu munsi, ntibyari gushoboka iyo Leta ikora yonyine.”

Minisitiri w’Intebe yasabye kandi amadini n’amatorero gukomeza inyigisho zo kubanisha neza Abanyarwanda no kubashishikariza kwiteza imbere.

Yongeyeho ko amadini akwiye kugira uruhare mu gushishikariza abanyarwanda kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ inzoga zitujuje ubuziranenge byibasira urubyiruko.

Ati “By’umwihariko, nk’uko mubizi, hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge byibasira cyane urubyiruko. Ibi byangiza ubuzima bwarwo, bigasenya imiryango, bikadindiza ubukungu bw’ingo, ndetse bikaba intandaro y’ibindi byaha n’amakimbirane.”

Yakomeje ati “Ubwo duhuriye hano dushima Imana, turabasaba kandi gukomeza gukoresha ijwi ryanyu mu kwigisha indangagaciro zikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda no kurwanya imico mibi y’ubusinzi no kutiyubaha bikunze kugaragara mu rubyiruko rwacu. Amadini n’amatorero mugera ku bantu benshi kandi mufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage.”

Umuyobozi wa Peace Plan Rwanda itegura Rwanda Shima Imana akaba n’Umushumba w’Itorero rya Potter’s Hand Ministries, Jimmy Muyango, yavuze ko nk’Abakirisitu bashima  Imana yahaye Abanyarwanda Ubuyobozi bwiza  bubayoboye mu nzira y’ubumwe bukabarinda amacakubiri.

Yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’iterambere n’icyerekezo cyiza aha igihugu .

Minisitiri w’Intebe yashimye Peace Plan yahurije hamwe amadini n’amatorero nk’ikimenyetso cy’ubumwe
Ubuyobozi bwa Peace Plan nabwo bushima leta uburyo ibaha urubuga rwo gushima Imana

Ibihumbi by’abakirisitu bateraniye muri Sitade Amahoro mu giterane cyo Gushima Imana

 

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *