Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Emmanuel Arnold Okwi wakiniye amakipe atandukanye n’ikipe y’Igihugu ya Uganda, yatangaje ko yasezeye kuri ruhago nk’uwabigize umwuga, yishimira ko umupira w’amaguru wamuhaye byose.
Okwi ufite izina rinini muri ruhago y’Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati, yemeje ko yamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukinnyi yavuze ko ruhago yamubereye byose kurusha kuba akazi yakoragaga.
Okwi yashimiye buri wese wamubaye hafi mu myaka amaze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Muri ubu butumwa, Arnold yakomeje avuga ko Uganda Cranes izahora ifite umwanya mu mutima we ndetse yemeza ko azakomeza kuba hafi y’uyu mukino yihebeye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, yanashimiye abatoza bose bamufashije muri uru rugendo rw’imyaka myinshi.
Yakiniye amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika arimo Étoile du Sahel, Simba SC, Yanga SC, Villa SC y’iwabo, Al-Zawraa SC, Al-Ittihad Alexandria Club, Erbil SC, Kiyovu Sports, Police FC, AS Kigali n’izindi.
Yakiniye ikipe y’Igihugu ya Uganda imyaka myinshi ndetse bitabirana amarushanwa atandukanye ku Mugabane wa Afurika.





UMUSEKE.RW
