Nyanza: Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza yirukanwe mu kazi bikekwa ko yazize kurya ruswa bandi bimurwa aho bakoreraga.
Hashize iminsi abahuzabikorwa ba DASSO mu mirenge (DASSO COORDINATORS) bahinduwe, bakavanwa aho bakoreraga bajyanwa ahandi.
Gusa bigeze ku muhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Muyira we, ntiyimuwe ahubwo yahawe ibaruwa imwirukana mu kazi.
Uyu bikekwa ko yahawe ruswa n’umuturage y’amafaranga angana n’ibihumbi mirongo itanu (Frw 50,000), bigakekwa ko ari byo yazize.
Mu bahuzabikorwa ba DASSO mu karere ka Nyanza bimuwe aho bakoreraga mu mirenge, harimo umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Kigoma bamujyanye gukorera mu murenge wa Busasamana.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Busasamana bamujyanye gukorera mu murenge wa Busoro. Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Busoro bamujyana gukorera mu murenge wa Nyagisozi.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Nyagisozi bamujyanye gukorera mu murenge wa Kigoma, naho umuhuzabikorwa wa DASSO murenge wa Ntyazo, bamujyanye gukorera mu murenge wa Cyabakamyi.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Cyabakamyi bamujyanye gukorera mu murenge wa Ntyazo, naho uwari umuhuzabikorwa wa DASSO wungirije ushinzwe amakuru (I.S) mu murenge wa Nyagisozi, ajyanwa kuba umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Muyira, ari na we wasimbuye uwari DASSO COORDINATOR mu murenge wa Muyira wirukanwe.
Uwo ni we wasimbuye uwari DASSO COORDINATOR mu murenge wa Muyira wirukanwe.
Abahuzabikorwa ba DASSO mu mirenge ya Rwabicuma na Mukingo bo ntibavanwe aho bakoreraga
Twabajije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ngo butubwire iby’izi mpinduka ariko nta gisubizo turabona.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
