Minisitiri Jean Damascène yanenze abanyamakuru bakerensa Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yanenze abanyamakuru batazirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bagaragaza imyitwarire yo kurengwa no kutazirikana amateka y’irondabwoko n’aho yagejeje Igihugu.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 10 Mata 2026 ubwo Umuryango mugari w’ltangazamakuru mu Rwanda wari mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro Minisitiri Bizimana yatanze, yerekanye uburyo itangazamakuru kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ryakoreshejwe mu icengezamatwara, ivangura n’irondabwoko mu rwego rwo kwangisha Umututsi.

Yatanze ingero z’imitwe y’inkuru mu binyamakuru nka Kinyamateka, Imvaho, Kangura byagiye byandikwa bigaragaza Umututsi nk’umwanzi w’Igihugu ndetse ko ari ugomba gupfa.

Ibi kandi byagiye bivugirwa kuri Radio Rwanda ndetse na Radio RTLM yifashishijwe mu kubiba urwango kuva mu ntangiriro za 1994 no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye ko abanyamakuru bamwe barimo Nahimana Ferdinand, Barayagwiza Jean Bosco, Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu na Hassan Ngenze baburanishijwe n’inkiko mpuzamahanga baregwa ibyaha bya Jenoside kandi bikabahama.

Ati “Ntabwo bigeze bafata umuhoro ngo bice, ntibafashe grenade ngo bazitere mu bantu, ntabwo bafashe imbunda ngo barase, ntabwo bafashe nta mpongano y’umwanzi. Bicishije amagambo, bicisha inyandiko. Umunyamakuru rero akenshi yicisha amagambo kandi amagambo arica.

Kwica binakorwa hakoreshejwe inyandiko, hakoreshejwe amagambo kandi ni ho Jenoside itangirira.”

Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko hari abanyamakuru bafite umurengwe  batazirikana amateka n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo bakaba barahindutse imizindaro yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’icengezamatwara ry’abanyapolitike.

Ati “Mu gihugu cyabayemo Jenoside gifite amateka akakaye ya politiki y’irondabwoko,  na Jenoside yakorewe Abatutsi, nta munyamakuru, umunyapolitiki, nta muntu uwo ari we wese wagombye kwitwara nk’aho ari mu gihugu kidafite uyu mwihariko.”

Akomeza agira ati “Rwose biragaragara hari abanyamakuru, abiyita abanyapolitiki bafite umurengwe, batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko na Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Ngabonziza, yasabye abanyamakuru kwanga urwango, bagahesha agaciro bagenzi babo bishwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Twime ijambo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abashishikajwe no kugereka amateka yacu n’abifuza gusenya ubumwe n’ibyo abanyarwanda bagezeho.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Ngabonziza Dan
Scovia Mutesi uyobora RMC, Minisitiri Dr. Bizimana na Barore uyobora RBA bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi mu nzego za leta n’abanyamakuru bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwadede Isimbi Diane uvuka kuri Shabakaka Vincent wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’uburyo Se yari umunyamakuru wigenga, wari ufite Ikinyamakuru cyitwa Kiberinka.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article