Uwahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Murangwa Eric Eugène, yavuze uburyo muri ibyo bihe yigeze gushinjwa gusuzugura Igihugu n’Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal.
Mu gihe u Rwanda n’Isi bari Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hakomeje gutangwa ubuhamya bw’uko bamwe yasize ari bazima, bayirokotse.
Umwe mu bakiniraga Rayon Sports ukunze gusangiza benshi ubuhamya bw’uko yisanze Jenoside imusize ari muzima, Murangwa Eric Eugène, yavuze uko yigeze gushinjwa gusuzugura Igihugu na Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda.
Murangwa mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, yavuze uburyo muri Jenoside hari Interahamwe zamushinje gusuzugura Igihugu n’umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Ibyo nabirezwe muri Jenoside. Hari Interahamwe zaje kunshaka ahantu nari nihishe kuri bagenzi banjye twakinanaga muri Rayon Sports. Nzikizwa n’Imana. Icyo gihe zikomeza kunshaka, zikiri aho ngaho zishaka kunwara, mu birego zandegaga, harimo ngo n’uko dukina na Al-Hilal ngo nasuzuguye Repubulika, kubera ko ngo nanze gukuramo ingofero barimo baririmba indirimo y’Igihugu.”
“Kandi ibyo si byo kuko nta na rimwe Indirimbo y’Igihugu yigeze iririmbwa ntakuyemo ingofero. Hanyuma ngo na Habyarimana yakira Rayon Sports hariya ku i Rebero, ngo nanze kumusuhuza. Ibyo bintu aho byahimbiwe ku buryo baza kubinyegekaho, sinzi aho ari ho. Ariko urumva ari ibintu byari byateguwe.”
Uyu mugabo bitaga Toto muri Rayon Sports kubera ko ari we wari muto mu bakinnyi yari ifite icyo gihe cye ndetse bikajyana n’uko yayinjiyemo, yakomeje avuga ko yabaye mu buzima busharira ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu, Murangwa uyobora Ihuriro ry’abakiniye Amavubi [FAPA], avuga ko bamaze kubarura abarenga 100 bari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru ariko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya […] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitangira tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.

UMUSEKE.RW
