Ikawa y’u Rwanda yaje muri 5 zahize izindi mpagararizi 48 zasogongerewe mu Imurikagurisha mpuzamahanga ry’Ikawa ‘World of Coffee San Diego’, ryaberaga i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).
NAEB ivuga ko iri murikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i California, kuva kuwa 10 kugera kuwa 12 Mata 2026.
Ku rubuga rwa X, iki kigo gitangaza ko “Ibi bishimangira umuhate w’u Rwanda mu kuzamura ubwiza, guhanga udushya ndetse n’ihiganwa ku isoko mpuzamahanga.”
Kwitabira iri murikagurisha k’u Rwanda kwari kugamije gushaka amasoko mashya ndetse no gushimangira ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda.
Ibi kandi byari n’amahirwe yo kurushaho kuzamura ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Kugeza ubu ikawa ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo, ndetse karushaho kwiyongera uko imyaka iza indi igataha.
NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereyeho ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije no mu 2024.
Ni mu gihe n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uyu musaruro yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
