Abandi bimukira birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba bimukira bageze ku butaka bwa Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu banyuze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’djili.
Leta ya Congo ivuga ko icyiciro cya kabiri cyakiriwe ari icy’abimukira batatu birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera kutagira ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu.
Ni mu gihe mu minsi itanu ishize RDC yakiriye itsinda ry’abimukira 15 bakomoka muri Peru na Ecuador muri Amerika y’Amajyepfo.
Aba bimukira bacumbikiwe by’agateganyo muri hoteli iri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’Djili mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 10 na 15, kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo izishyura ikiguzi cyose.
Buri mwimukira azajya aba mu cyumba cye, kandi azaba yemerewe gutembera hafi yaho. Ahabwa ifunguro kabiri ku munsi kandi arindirwa umutekano na Polisi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) rivuga ko, nubwo nta ruhare rizagira mu kohereza aba bantu muri RDC, rizabaha ubufasha bujyanye n’inshingano zaryo.
IOM ivuga ko ku bimukira bazifuza gusubira mu bihugu bakomokamo, izabafasha gusubirayo hashingiwe ku mategeko agenga icyo gikorwa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
