Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kitakiri ikibazo cy’ubuzima gusa, ahubwo cyamaze guhinduka ikibazo gikomeye cy’ubukungu ku buryo kizatuma abaturage bakabakaba miliyoni barushaho kuba abakene ndetse kigateza ibihugu bya Afurika igihombo cya miliyari 3,6 z’Amadolari ya Amerika.
Ibi bikubiye muri raporo yasohowe ku wa 30 Nyakanga 2026 yiswe ‘Rapid Socioeconomic Assessment of Ebola Outbreak in the DRC,’ igaragaza ko ubwoko bwa virusi ya Ebola buzwi nka Bundibugyo buri gukwirakwira muri RDC, bwatangiye kugira ingaruka zikomeye no mu bihugu bihana imbibi na yo birimo u Rwanda, Uganda na Sudani y’Epfo.
Ubu iyi Ebola imaze guhitana abantu bakabakaba 440 mu barenga 1400 bayanduye muri RDC.
Raporo igaragaza ko nubwo gufata ingamba zirimo gushyira abantu mu kato, gukaza igenzura ry’ingendo no gukurikirana abanduye ari ingenzi mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, zimwe muri izo ngamba ziri kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’abaturage, cyane cyane abatunzwe n’imirimo iciriritse n’abakora ubucuruzi buto.
Umuyobozi wa UNDP muri Ahunna Eziakonwa, yavuze ko Ebola idakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’ubuvuzi gusa kuko ingaruka zayo zigera no ku nzego zose z’iterambere.
Yagize ati“Ebola ntigarukira ku marembo y’ibitaro. Igira ingaruka ku mibereho y’abaturage, uburezi, umutekano w’ibiribwa, ubucuruzi, umutungo wa Leta ndetse n’icyizere abaturage bafitiye inzego.”
UNDP iteganya ko abantu bagera ku 985.000 bashobora kwisanga mu bukene bukabije ndetse ibihugu bya Afurika bugahura n’igihombo cy’arenga miliyari 3.6 by’amadorali ya Amerika, kubera ingamba zo gufunga imipaka ndetse n’idindira ry’ubucuruzi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
