Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Uyu Munyarwanda akurikiranyweho kuba icyitso mu byaha bya Jenoside n’icyaha cy’ubwicanyi.
Ikinyamakuru DW kivuga ko ku wa 1 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bw’u Budage bwatangaje ko uyu mugabo wahawe izina ‘Innocent S. yahoze yungirije uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Kayove. Yafatiwe muri Leta ya Hesse.
Ubushinjacyaha bushinja Innocent kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi 25 ubwo yungirizaga Burugumesitiri, kandi ko we ubwe yateye Umututsi icyuma mu gituza.
Uretse kwica no gutanga amabwiriza yo kwica, Innocent yifashishije umwanya yari afite, ashishikariza abantu kwica Abatutsi muri Kayove, anakora urutonde rw’abagombaga kwicwa.
Innocent azaburanishwa n’u Budage, hashingiwe ku bubasha inkiko zihabwa bwo kuburanisha ibyaha byakorewe mu bindi bihugu, kubera ko afite ubwenegihugu bwabwo.
Byitezwe ko Ubushinjacyaha bw’u Budage buzifashisha abatangabuhamya bazava mu Rwanda ndetse n’ibimenyetso bwahakusanyije mu kugaragariza urukiko uburyo yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.
UMUSEKE.RW
