U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byongeye guhurira mu nama i Washington muri Leta zunze Ubumwe za America, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byasinye agamije kugera ku mahoro arambye.
Iyi nama yari iteranye ku nshuro ya gatanu yabaye ku wa 23 Mata, 2026.
Ni inama yitabiriwe n’abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo ndetse n’abo muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America, rivuga ko hasuzumwe intambwe imaze guterwa nyuma y’inama yabaye ku wa 17–18 Werurwe 2026 i Washington, DC, Congo n’u Rwanda bivuga ibikorwa biri gukora mu kugabanya umwuka mubi.
Leta ya Qatar yatanze amakuru mashya ku biganiro biri gukorwa hagati ya DRC na AFC/M23.
Itangazo rivuga ko “Komite yagaragaje ko ishyigikiye cyane ibi bikorwa, ishimira u Busuwisi ku kwakira icyiciro giheruka cy’ibiganiro byaberaga i Doha, kandi ishimangira uruhare rukomeye rw’ibiganiro bya Doha mu guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ryagutse ry’Amasezerano y’Amahoro.”
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC binyuze muri ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, byasinye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na America.
Ayo masezerano akaba yarimo ingingo zo gusenya no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, aya masezerano yashimangiwe ubwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bayasinyaga imbere ya Perezida Donald Trump, ndetse hazamo n’ingingo z’ubukungu hagati y’ibihugu byombi n’akarere.
Aya masezerano iyubahirizwa ryayo ntabwo ryashimwe n’abahuza, aho Leta ya RDC ishinjwa kwanga gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
U Rwanda rwo rugasubiramo ko rurajwe inshinga no kubahiriza ibyo rwiyemeje, ariko ko ingamba z’ubwirinzi zizavaho ari uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubanje gusenywa.
Ibiro by’Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bihugu by’Abarabu na Africa, byatangaje ko ibiganiro byahuje intumwa za Congo n’iz’u Rwanda bitanga umusaruro mu kugenzera intambwe ziterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Wahington DC.
Ibihugu byombi u Rwanda na Congo byiyemeje gushyira umuhate mu kugabanya umwuka w’intambara, no kwiyemeza gukomeza gushyira mu bikorwa ariya masezerano, bikubakira ku byagezweho mu nama zabaye muri Werurwe, 2026.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
