Abacunga umutekano muri sosiyete Delta Security Campany, biyemeje gukora kinyamwuga no gutanga serivisi inoze mu kazi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2026, ubwo abacunga umutekano 35 basozaga amahugurwa y’amezi atatu bari bamazemo igihe.
Bamwe mu basoje aya masomo, bavuga ko agiye kubafasha kurushaho gutanga serivisi nziza.
Aba bahawe amasomo ajyanye no gucunga abantu n’ibintu ndetse no gutanga serivisi nziza.
Nikuze yagize ati “Amasomo twize ni meza, nkatwe abacunga umutekano biba byiza kubanza gutozwa, ubasha kumenya uko uzajya wirinda ibyaha cyangwa se wirinda abashobora kuguteza ibyaha n’uko wajya ubyitwaramo.”
Akomeza ati “Ikizanshoboza kugira ngo nkore akazi, ni ukwishyiramo ko ushoboye, ukigirira ikizere. Ikindi ni uburere uba warahawe bwatuma ubashaka gukora akazi neza.”
Munezero David nawe ati “Aya mezi atatu, ni amezi yatubereye meza kuko twarigaga bihagije. Icyo twakuyemo ni indangagaciro, ikinyabupfura. Twize amasomo atandukanye kandi agiye kutugirira akamaro.”
Umuyobozi Mukuru wa Delta Security Campany,Dr Andrew Nkurunziza,avuga ko aba basoje amasomo basabwa kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kandi bakarushaho kwakira neza ababagana.
Ati “Icyo mbasaba ni ikinyabupfura mu gutanga serivisi mu kazi,iyo ufite ikinyabupfura, ugatanga akazi,ukurikije uko wabyize,ukabishyira mu bikorwa, nta kindi uba ukenewe ngo ubuzima butere imbere.”
Akomoza ku ikoranabuhanga riri gutera imbere, avuga ko iki kigo nacyo kitasigaye kuko umukiriya wifuje ibikoresho by’ikoranabuhanga nabyo bikoreshwa.
Ati “Twe tubigisha gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ariko ryo ntiribakoreshe. Ikindi dufite ibikoresho byinsho by’ikoranabuhanga tubigisha gukoresha,bishinzwe gusaka,n’ibindi. Ibyo byose iyo umukiriya abishatse turabizana.”
Delta Security Campany yashinzwe mu 2017 ubu ikaba ifte abacunga umutekano 800 bakorera hirya no hino mu gihugu.



UMUSEKE.RW
