Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi ucyuye igihe

Perezida Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra uhagarariye EU mu Rwanda

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2026, yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, ucyuye igihe cye Belén Calvo Uyarra.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’uyu Muryango.

Aba bombi kandi banasuzumye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo inganda zikora inkingo, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ibijyanye n’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ibikorwaremezo, ishoramari, uburezi ndetse no kurengera ibidukikije.

Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ari Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, ari gusoza manda ye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ibihugu bigize uyu muryango bikorana n’u Rwanda mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Gusoza inshingano kwa Ambasaderi Belén Calvo Uyarra bibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na EU ukomeje kwaguka, aho impande zombi zigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Belén Calvo Uyarra yagizwe Ambasaderi wa EU mu Rwanda mu 2022, aho yatangiye ku mugaragaro izi nshingano muri Nzeri 2022.

Mu gihe yamaze muri izi nshingano, yagize uruhare mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakiriye Belén Calvo Uyarra uhagarariye EU mu Rwanda

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *