Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 20 Nyakanga 2026, ryavuze ko ryinjije abakomando bashya 9,318 mu ngabo zaryo zizwi nka ARC/M23, nyuma yo gusoza imyitozo ya gisirikare.
Aba barwanyi bari bamaze igihe batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yanditse ku rubuga rwa X ko aba barwanyi barangije imyitozo ikomeye yamaze amezi menshi, bakaba biteguye kuzuza inshingano bazahabwa.
Mu birori byo gusoza imyitozo, aba barwanyi baririmbye indirimbo igira iti “Turi intare za Sarambwe, ntituzasubira inyuma.”
Umugaba Mukuru w’ingabo za ARC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yabagejejeho ubutumwa bwo kwitangira igihugu cyabo, abaturage ndetse n’Ishyaka.
Gen Maj Sultani Makenga yabaza ingabo ati “Muranyumva neza? Nazo ziti “Yego afande?
Akabaza ati “Mwese mwaje gutabara igihugu cyanyu? Mwaje kwitangira bene wanyu b’Abanye-Congo?” Na bo bakamusubiza bati “Yego, Afande.”
Kugeza ubu, AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo imijyi minini ya Goma na Bukavu.
Iri huriro ryafashe ibyo bice nyuma yo kuhakura ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bazo, barimo imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro.
Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasohotse mu ntangiriro za Nyakanga 2026, yavuze ko “ingufu z’abarwanyi ba AFC/M23 zigereranywa n’abagera ku 30,000.”
Iyo raporo yavuze ko muri abo harimo ibihumbi by’abasirikare ba FARDC, abapolisi ba Congo ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo bafashwe cyangwa biyunze kuri AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma mu ntangiriro za 2025.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
