Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, kuwa 21 Nyakanga 2026, yambitse imidari abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15 basoje umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui. Uyu mudari yatanzwe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, aho bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze.
Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo.
Yanashimye ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Repubulika ya ya Centrafrique, Ambasaderi w’u Rwanda muri ya Centrafrique, Nyakubahwa Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Centrafrique .



UMUSEKE.RW
